Kevin Hart yareze mu nkiko abamuharabitse

Umukinnyi wa Filimi w’icyamamare w’Umunyamerika, Kevin Hart, yareze mu nkiko uwahoze ari umukozi we Miesha Shakes, ndetse Tasha K unyuza ibiganiro ku rubuga rwa youtube, kuko bamuharabitse, banamwaka amafaranga yo kugira ngo batagira ibyo bamuvugaho (extorsion de fonds).

Kevin Hart
Kevin Hart

Kevin Hart ntiyashoboye kwihanganira ko Miesha Shakes wahoze ari umukozi we, atanga ‘interview’ mu kiganiro cya Tasha K cyashyizwe ku rubuga rwa Youtube ku itariki 22 Ukuboza 2023, kuko nk’uko bivugwa na Kevin Hart, uwo wahoze ari umukozi we, yatanze ibiganiro birimo kumuharabika.

Miesha Shakes yabaye umukozi wa Kevin Hart guhera mu 2017 kugeza mu 2020, mu byo yavuze muri iyo ‘interview’ harimo kuba Kevin Hart yaraciye inyuma umugore we inshuro nyinshi ndetse agatera undi mugore inda, kandi ko afite ibibazo bikomeye bijyana no kuba akunda imikino y’amahirwe imutwara amafaranga menshi.

Nyuma yo kubona ibyo byose byamuvuzweho, Kevin Hart w’imyaka 44 y’amavuko, yahise arega mu nkiko Miesha Shakes, Tasha K na sosiyete ta Tasha K yitwa (Kebe Studios LLC), abarega ko bamuharabitse, bakamusaba amafaranga yo kugira ngo batamuvugaho, kwica amasezerano no kumwinjirira mu buzima bwite nk’uko byatangajwe na ‘Los Angeles Times’.

Kevin Hart avuga ko uwo wahoze ari umukozi we, yishe amasezerano arimo agomba kugira ibanga, mu gihe yamuvugagaho mu kiganiro na Tasha K. Muri icyo kiganiro Miesha Shakes yavuze ko muri ayo masezerano yasinyanye na Kevin Hart harimo ibyuho, bituma adashobora gukurikiranwa mu butabera ku magambo yaba yamuvuzeho.

Gusa abanyamategeko ba Kevin Hart bemeza ko ibyo uwo wahoze ari umukozi wa Kevin Hart yatangaje, “byari birimo ibinyoma ndetse no guharabika umukiriya wabo”.

Kevin Hart kandi mu gutanga ikirego yagaragaje ko umuntu ufite aho ahuriye na sosiyete ya Tasha K, yamubwiye ko icyo kiganiro kirimo amakuru amuharabika, gishobora kudatangazwa mu gihe yaramuka atanze Ibihumbi 250 by’Amadolari (250.000 dollars), gusa Kevin Hart ngo yanze gutanga ako kayabo k’amafaranga, akaba ari ho ahera asaba ko yazahabwa indishyi z’akababaro zitatangajwe uko zingana. Kugeza ubu, abo babiri barezwe na Kevin Hart ntacyo baravuga kuri iyo dosiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka