Kanye West yinjiye mu bahanzi bake batunze miliyari y’amadolari

Kanye Omari West, ikirangirire mu muziki wa Hip Hop akaba n’umucuruzi muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yishimiye ko ubu na we yinjiye mu bahanzi bacye bujuje miliyari y’amadolari ya Amerika, ashyirwa ku rutonde rwa Forbes rujyaho abakungu kurusha abandi mu byiciro bitandukanye.

Kanye West ubu atunze miliyari y'amadolari ya Amerika
Kanye West ubu atunze miliyari y’amadolari ya Amerika

Imibare mishya itangazwa n’ikinyamakuru Forbes cyandika ku mitungo y’abantu n’uduhigo mu mafaranga, igaragaza ko umuhanzi Kanye West yujuje miliyari y’amadolari ya Amerika ayavanye mu kugurisha umuziki we hamwe n’amasezerano yagiranye n’uruganda rwa Adidas mu kigo yise ‘Yeezy Sneakers Empire’, agurishirizamo imideri cyane cyane inkweto zigezweho.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2019, Kanye yigeze kubazwa n’umunyamakuru ingano y’amafaranga afite, yanga kuyamubwira ariko avuga ko hari umubare runaka w’amafaranga yifuza gutunga kandi ko nawugira azahita awuvuga.

Icyo gihe yagize ati “Sinitaye ku by’imibare, imibare singombwa. Icyo nshaka ni ukuzuzuza miliyari y’amadolari kandi ninyuzuza nzababwira”.

Kanye West usanzwe anamurika imideri, mu mpeshyi ya 2016 ni bwo yasinye amasezerano yo gucuruza inkweto za Adidas, iki gihe akaba ari bwo yatangiye kuzamuka mu mafaranga ku buryo mu mpeshyi y’umwaka wa 2019, yari amaze kugwiza miliyoni 890.

Iki gihe umugore we Kim Kardashian yakomoje kuri aya mafaranga menshi barimo babona, aho yahishuye ko mu minsi mike bazaba bitwa “Billionaire” bivuga ko bari kuba bujuje miliyari y’amadolari.

Mu gihe kitageze ku mwaka, Kanye West abashije kwinjiza miliyoni 110 z’amadolari, ahita yuzuza miliyari ifunze, akaba yinjiye mu ruhando rw’abandi bahanzi bake bujuje aya mafaranga barimo mugenzi we Jay Z, Paul McCartney waririmbye mu itsinda rya The Beatles, hamwe na Andrew Lloyd Webber bose bamaze kuzuza aya mafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka