Kanye West yategetswe kwishyura Kim Kardashian indezo ya $200,000 ku kwezi

Nyuma yo gutandukana na Kim Kardashian, icyamamare mu njyana ya rap Kanye West (usigaye yitwa Ye), yategetswe kujya yishyura indezo y’ibihumbi 200 by’amadolari ya Amerika, ariko urukiko rumwemerera kugira uruhare ku mibereho myiza y’abana babyaranye.

Kardashian yatanze ikirego cyo gutandukana na Kanye muri 2021, nyuma y’imyaka umunani babana.

Ibi bibaye nyuma y’uko ibigo byinshi by’ubucuruzi bihagaritse amasezerano byari bifitanye na Ye (Kanye West), kubera imyitwarire ye irimo no kuvuga amagambo y’ivangura ku baturage b’Abayahudi.

Ye na Kardashian bemerewe kwitwa ingaragu muri Werurwe uyu mwaka, ari na bwo Kardashian yahise akura izina rya ‘West’ ku mazina ye.

Ku wa kabiri ni bwo urukiko rwategetse Ye gutanga indezo ya 200,000$, runemeza ko bombi bagomba kugira uruhare mu mibereho myiza y’abana babo.

Bazajya banafatanya kwishyura amafaranga yo gucunga umutekano w’abana, amashuri mato n’amakuru.

Ye (Kanye West) na Kim Kardashian bafitanye abana bane: North w’imyaka 9, Saint 6, Chicago 4, na Psalm w’imyaka 3.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka