Kamichi agiye gukora indirimbo ya mbere ihimbaza Imana

Umuhanzi Kamichi umaze imyaka itari mike muri muzika aratangaza ko agiye gukora indirimbo y’Imana ya mbere izaba yitwa ‘‘Izabayo’’. Iyo ndirimbo izaba ari iyo gushimira Imana ibyiza byose ihora imugirira.

Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Kuri uyu wa Mbere tariki 29/10/2012, nibwo yanditse amagambo agira ati : ‘‘Izabayo! Niyo ndirimbo yanjye ya mbere izavuga ku Mana izaba iri kuri "Ubumuntu".

Mu kiganiro gito yagiranye na Kigali Today nyuma yo kwandika ayo magambo, Kamichi yatangaje koko agiye gukora indirimbo y’Imana, kuko yabonaga igihe cyari kigeze kugira ngo ayikore.

Ati: "Numvaga ari umwenda mfite, numvaga ngomba gushima Imana, ubutumwa buzaba buri mundirimbo yanjye ni ubutumwa buvuga ko uwariwe wese mubyo yanyuramo byose Imana iba imuzi. N’iyo wanyura mu byago Imana iba ikuzi".

Kamichi usanzwe akunda cyane Isabato, kubera akunda gushyira amagambo y’Imana ku rubuga rwe rwa Facebook, avuga ko abikora kubera idindi asengeramo.

Ati: "Ndi umudive ntabwo ndi umuyisiramu cyangwa umurokore, biriya mbikora kugira ngo mpamye ibyo nemera kandi hatazagira uzitwaza ko atabwiwe ijambo ry’Imana".

Kamichi yakomeje agira ati : "Yesu yaravuze ati uzagira isoni zo kumpamya imbere y’abantu nanjye nzagira isoni zo kumuhamya imbere ya Data…ntabwo ngira isoni zo kuba umudive gusa n’andi madini ndayubaha cyane kandi agira ibintu byiza.

Ntanga ubutumwa bw’umunsi kugira ngo hatazagira ugira ngo ndi umuyisiramu cyangwa kugira ngo hatazagira uwitwaza ngo yabuze abamubwira".

Kamichi azamurika alubumu ye ‘‘Ubumuntu’’ ku itariki 07/12/2012, kuri Petit Stade aho kwinjira bizaba ari amafranga y’u Rwanda 5000 mu myanya y’icyubahiro na 2000 mu myanya isanzwe.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

thank u kamishi,we’re enough happy for being engaged in gospel songs

mugenzi serge yanditse ku itariki ya: 5-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka