Jules Sentore yavuze inkomoko yo kwiyegurira injyana gakondo

Umuhanzi wiyeguriye injyana gakondo, Jules Sentore, avuga ko gukunda iyi njyana kurusha izindi yakabaye yarakoze, abikesha inama yagiriwe na Sekuru Sentore Athanase, wamusabye kugira ikimuranga kikamutandukanya n’abandi yifuzaga kwigana.

Umuhanzi Jules Sentore
Umuhanzi Jules Sentore

Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro Dunda Show cya KT Radio, ubwo yagarukaga kuri Album ye nshya yise ‘Umudende’ yashyize hanze tariki 1 Kanama 2025, ikubiyeho indirimbo 12 zirimo n’izo yakoranye n’abandi bahanzi.

Jules Sentore, agaruka ku rugendo rwe muri muzika rwatumye yiyegurira gakondo mu myaka irenga 10, avuga ko nk’abandi bahanzi bose yakuze, afite abo areberaho ndetse akaba yarifuzaga no gukora nk’ibyo bakora.

Yagize ati "Ntangira kuririmba, gukora ijwi no gutarama, naririmbaga indirimbo zisanzwe kuko nari ndi mu rusengero, nkunda kwigana indirimbo zo hanze, nkumva abahanzi bo hanze barimo R Kelly, Boyz II Men n’abandi b’inaha kenshi twakundaga kwita ko baririmba umuziki ugezweho."

Jules akomeza avuga ko muri uko kwigana abahanzi bo hanze, aribwo Sekuru, Sentore Athanase yamwumvise maze akamugira inama yo kugira ikimutandukanya n’abandi.

Ati "Yaranyumvise, aranyegera arambwira ati, mwana wanjye ibyo uririmba urabikunda kandi biranagaragara ko n’ubikomeza uzanabimenya kuko nzi umuhate wawe, ariko waririmba izo njyana zose zitandukanye ariko ntabwo uzaba uzisobanura, ukeneye kuririmba ibyo usobanura, ibyo aho uvuka."

Jules sentore avuga ko Sekuru yamusabye kuririmba ibyo yamutoje, kuko yabiririmba kandi akabisobanura cyane ko azi n’impamvu abiririmba.

Ati "Uzi impamvu wakaraga ijwi ukarihindukiza, impamvu waririmbira inyambo, ukaririmbira u Rwanda ukabwira abandi ibyiza byarwo cyangwa ababyirengagiza, ibyo byose ni ibigize umuco wawe kandi kuba intore kwawe, bituma utandukana n’abandi bose."

Jules avuga ko inama Sekuru yamugiriye zamuteye kwimariramo injyana gakondo, kuko yamubwiraga ko abo ashaka kwigana, umunsi bazahurira ku rubyiniro nta gishya bazamubonamo, bityo ko agomba gushaka ikigomba kubatandukanya kugira ngo na bo bazifuze kubimenya.

Ashimira cyane Sekuru, ariko kandi akababazwa no kuba atakiriho ngo yumve ko ibyo yamwigishije abikora neza, cyangwa ngo anabigiremo uruhare amukosora aho yumva atabikoze nk’uko bikwiye.

Jules Sentore yabwiye KT Radio ko izina yitiriye album ye, Umudende, yarivomye mu muco gakondo.

Ati "Umudende ni impeta navuga y’inyamibwa, impeta y’ubutwari, ihatse imihigo umuntu ahiga, agahigira u Rwanda, Abanyarwanda, agahigira abakunzi be. Ni na yo najye natuye ibihangano byanjye. Rero Umudende ni impeta y’icyubahiro, impeta ikomeye cyane mu muco Nyarwanda, ni yo mpamvu Album yanjye nayise Umudende."

Umudende yari impeta ikoze mu cyuma cyambarwaga ku kuboko, wahabwaga umuntu wivuganye ababisha barindwi ku rugamba.

Jules Sentore avuga ko iyi Album ye yise ‘Umudende’, ari umuzingo yanditse yabanje kwitondera kugira ngo azahe abakunzi be indirimbo nziza.

Ati "Burya ibintu byiza bisaba kwicara ugatuza, ugakirigita inganzo yawe ikurimo ikavubuka, iyo ivubutse ivubukana n’ibyiza, ivubukana n’inganzo nshya kandi ntabwo mbyifasha njyenyine, mba mfite n’abandi dukorana kugira ngo ya nganzo tuyireme kandi tuyihe umujyo ndetse nuzayumva, azayumve ibihe n’ibihe."

Akomeza agira ati "Inganzo yanjye ijyana n’ibihe, ni inganzo ikubwira ahahise kuko Umudende uje mu gihe, ureba mu mpitagihe ndetse ukanareba mu nzagihe. Inganzo yanjye ni aho ishingiye."

Mu bijyanye no kuba Jules Sentore ateganya igitaramo cyo kumurikira iyi Album abakunzi be n’ab’injyana gakondo, yavuze ko hari ibikiri kunozwa n’abamufasha, mu gihe bizaba byamaze gutungana neza, azatangaza itariki nyirizina yo kubataramira.

Album Umudende iriho indirimbo zirimo ’Rutemikirere’, ’Ikirenga’, ’Urumamo’, ’Inka’ yakoranye na Rugaba, ’Inkuru y’abahungu’, ’Juru ry’inyamibwa’, ’Umutasi’, ’Indamutsa’ yahuriyemo na Bakuri, ’Karimi’, ’Usa n’u Rwanda’ yifashishijemo Icyogere Mu Bahungu, ’Minwanziga’ na ’Nkuyo’ yakoranye na Nkuba.

Iyi Album ije yiyongera ku zindi ebyiri yashyize hanze, zirimo ‘Muraho neza’ yasohoye mu 2013 n’iyo yise ‘Indashyikirwa’ yamuritse mu 2017.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka