Jules Sentore yashimiye Umwali Fanny wifuza kuzamuraga zimwe mu ndirimbo ze akaziririmba

Nyuma y’ikiganiro Kigali Today yagiranye na Umwali Fanny waririmbye indirimbo nyinshi zitaka u Rwanda, harimo Ibyiza by’u Rwanda, akavuga ko yifiza ko Jules Sentore na Teta Diana baririmba indirimbo ze, Jules yabimushimiye amwizeza ko azaziririmba neza.

Abicishije kuri instagram ye, Jules Sentore yashimiye Umwali Fanny, ati “inganzo yawe n’ubutore bukuranga byanteye kukwigiraho byinshi, kandi byubaka intambwe zanjye”.

Uyu muhanzi mu njyana ya gakondo yavuze ko azaririmba igihangano cyateguwe na Umwali yishimye, anashimira Kigali Tofay yamuganirije.

Ibi ni nyuma y’ikiganiro itsimda rya Kigali Today ryagiranye na Umwali Fanny baganira ku buzima bwe nk’umuhanzi, ndetse n’inzira yanyuzemo atangira kuririmba kugeza uyu munsi.

Umwali yavuze ko inganzo ye ahanini yayivanaga ku Nkotanyi n’urukumbuzi, ati “wumvise indirimbo zanjye ukumva amagambo arimo, ni Inkotanyi nakuragaho inganzo ariko nk’Ibyiza by’u Rwanda nayihimbye ndi mu Busuwisi, kubera uburyo nahabonye hakankumbuza iwacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka