Jules Sentore ahamya ko Abahanzi Nyarwanda barusha ubuhanga abo mu biyaga bigari

Jules Sentore umuhanzi umenyerewe mu njyana Gakondo, yemeje ko abahanzi Nyarwanda barusha ubuhanga abo mu bihugu baturanye, ariko bakarushwa kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Jules Sentore ahamya ko abahanzi Nyarwanda ari abahanga ariko bananiwe kumenyekanisha ibihangano byabo
Jules Sentore ahamya ko abahanzi Nyarwanda ari abahanga ariko bananiwe kumenyekanisha ibihangano byabo

Yabivugiye mu kiganiro Dunda yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today Shyaka Andrew, aho yavuze ko avuye mu rugendo mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya, akaba yaragize umwanya uhagije wo kwirebera uko umuziki cyane cyane uwa "Live" ucurangwa.

Yagize ati ”Nari nagiye muri Tanzaniya, ariko nafashe umwanya ngenda ndeba uburyo bacuranga ariko nasanze nta buhanga baturusha. U Rwanda turi imbere mu muziki ariko baturusha kumenyekanisha ibihangano byabo”

Muri icyo kiganiro Jules Sentore, yagarutse ku mwihariko umuziki Gakondo ufite, ugereranije n’izindi njyana.

Yagize ati: “Umuziki wa Gakondo ni umwihariko nk’uko wumva ururimi rw’igihugu runaka na wo ni uko, kuko no kuwigana biragora. Ariko izi njyana zindi nka Hip-Hop, Afrobeat cyangwa R&B nta mwimerere zigira kuko zisanisha n’indi mico kandi biroroshye”

Yanavuze ku ndirimbo ye imaze iminsi isohotse kandi ikunzwe na benshi yitwa “Diarabi”.

Ati” Diarabi ni ijambo risobanuye Umukunzi, bikaba bituruka mu rurimi rwitwa Bambara ruvugwa muri Mali. Iyi ndirimbo nayikoranye na Mubyara wanjye utuye muri Mali.”

Ku mbogamizi ziri mu muziki Jules Sentore yavuze ko ahanini ari amafaranga make ashorwamo, ikibazo y’abafana ba Muzika bumva bawurebera ubuntu, birengagije ko umuhanzi aba agomba kugira icyo akura mu bihangano bye kugira ngo yiteze imbere.

Ikindi yakomojeho ni uko Umuziki Nyarwanda udatezwa imbere cyane cyane bihereye kuri ba Nyirawo, bigatuma uhora inyuma kandi ari wo wagombye kubera Abanyarwanda irangamuntu mu ruhando mpuzamahanga.

Irebere indirimbo Diarabi ya Jules Sentore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko mwagabanyije itabi, ngo murusha bande ??? ubu ushaka kumbwira ko ba KOFFI, JB MPYANA, WERRANSON, CHAMILIONE, DIAMOND.......Mubarusha!!! njye ndumva narira ahubwo

liki liki yanditse ku itariki ya: 25-10-2018  →  Musubize

Ariko abanyarwanda turiyemera cyane. mwebwe abahanzi mwirirwa mushishura indirimbo z’abandi none ngo kumenyekanisha ibyanyu nibyo mutazi. Ntiwakwiga kumenyekanisha ibyo utagira. Mubanze muhange ibikenewe ku isoko noneho mubone kwiga kubimenyekanisha.

Kalimba Eric yanditse ku itariki ya: 16-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka