Joshua Baraka ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we

Joshua Baraka, umwe mu bahanzi bagezweho muri Uganda na Afurika muri rusange ari mu gahinda nyuma y’uko umubyeyi we, Lawrence Okello Habalu, yitabye Imana mu ijoro rya tariki ya 7 Kamena 2026.

Kuri uyu wa Mbere abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, nibwo uyu muhanzi yatangaje inkuru y’urupfu rwa se.

Nk’uko bigaragara mu itangazo yanditse, umuhango wo gusezera ku mubyeyi we, urabera muri Kamwokya Church of God kuri uyu wa 8 Kamena guhera saa cyenda z’amanywa mu gihe aho gushyingura bizaba ku wa Kabiri, i Kayunga mu gace ka Bugelele Kitimbwa, saa munani z’amanywa.

Joshua Baraka yavuze ko umubyeyi we azakomeza kwibukwa cyane n’umuryango we, inshuti ndetse n’abamumenye bose, bitewe n’urukundo n’ineza yabasangije mu buzima bwe kuko yari umuntu wicishaga bugufi kandi ukunda Imana.

Joshua Baraka yakunze kugaragaza urukundo n’icyubahiro afitiye se. Mu mashusho yongeye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi agaragaramo aganira n’umubyeyi we aho amwita igihangange cy’ibihe byose (Greatest Of All Time).

Ati: "Uri igitangaza kurusha abandi, ndetse uri n’umubyeyi uruta bose.”

Yavuze ko se yagize uruhare rukomeye mu kumugira uwo ari we uyu munsi.

Muri ayo mashusho kandi, Joshua aganira na Se amubaza uko abona urugendo rwe mu muziki n’intsinzi amaze kugeraho, amusubiza ko afite ibyishimo kandi atewe n’ishema n’ibyo amaze kugeraho ndetse ko yishimira kubona amaze kugira ibyo ageraho ku Isi binyuze mu muziki we.

By’umwihariko, yavuze ko yashyigikiye icyemezo yafashe cyo kuva ku ishuri ku bushake mu rwego rwo kwibanda ku muziki, kuko byamugejeje ku iterambere rishimishije.

Aya mashusho yongeye gusangizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana n’abakunzi ba Joshua Baraka bakomeje kuyifashisha mu kwibuka umubano ukomeye wari hagati y’umuhungu na se, mu gihe uyu muhanzi ari mu bihe bikomeye byo kubura umubyeyi we.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka