Jose Chameleone aravugwaho ubusinzi bwatumye atandukana n’umugore we

Daniella Atim wahoze ari umugore w’icyamamare mu muziki, Jose Chameleone wo muri Uganda, yatangaje ko impamvu yatumye batandukana ahanini, ari ukunywa inzoga nyinshi bikajyana n’ubusinzi bukabije.

Uwahoze ari umugore wa Chameleone yavuze ko ubusinzi bukabije bwabaye intandaro yo gutandukana kwabo
Uwahoze ari umugore wa Chameleone yavuze ko ubusinzi bukabije bwabaye intandaro yo gutandukana kwabo

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru cyo muri Ugana cyitwa Bukedde, Daniella Atim yavuze ko kunywa inzoga zirengeje urugero kwa Jose Chameleone, ari icyo cyatumye batandukana.

Daniella Atim yavuze ko uko kunywa inzoga gukabije k’uwo muhanzi, byatumaga ataha atinze cyane, akagera mu rugo mu gicuku. Uwo mugore we rero bari bafitanye abana batanu, akavuga ko byari bigoye gukomeza kubyihanganira.

Nyuma yo kunanirwa gukemeza kwihangana, Daniella Atim avugo ko ari bwo yahise afata icyemezo gikomeye nk’uko abyemeza.

Yagize ati "Natandukanye na we, kubera ko hari ubwo Jose yanywaga inzoga birengeje uregero, uko ni ko kuri. Hari nubwo yanywaga inzoga nyinshi agasinda akararayo, akaza mu gitondo, cyangwa se akaza saa cyenda z’ijoro, saa kumi n’imwe za mu gitondo, cyangwa ubundi akaza saa sita z’amanywa nabwo yasinze cyane bikomeye”.

Daniella yakomeje asobanura ko yagerageje kenshi kuganira na Jose Chameleone kuri iyo ngeso, akizera ko wenda azagera aho akayireka, mu rwego rwo kubungabunga umuryango we, ariko biranga biramunanira.

Daniella yagize ati "Namwicaje hasi, rimwe mubaza mu by’ukuri ikibazo afite kimubabaza cyane, mubaza igituma anywa inzoga nyinshi kuri urwo rugero. Ariko nta gisubiro yari afite. Namubwiye ko abana batangiye gukura kandi ko badashobora kubana na we nakomeza kubaho gutyo. Icyo gihe namuhaye igihe, ariko nta mpinduka n’imwe nabonye”.

Nyuma y’uko umugabo we ananiwe kwisubiraho ngo agabanye ubusinzi bukabije, Daniella yafashe umwanzuro wo gutandukana na we arigendera, asaba Chameleone guhitamo hagati y’inzoga n’umuryango, akareba igifite agaciro kurusha ikindi.

Yagize ati "Njya kugenda, namusabye guhitamo hagati y’inzoga nanjye n’abana. Hanyuma ndagenda…”.

Umuhanzi Jose Chameleone byatangajwe ko ubuzima bwe muri iki gihe butameze neza, ndetse ubu akaba ari mu bitaro arimo kwitabwaho n’abaganga.

Amakuru yemejwe n’usanzwe amufasha mu bijyanye no gukurikirana inyungu z’umuziki we (manager), yavuze ko uwo muhanzi ameze nabi, kubera uburwayi.

Umuhungu wa Chameleone, Abba Marcus, yagaragaje ko ababazwa cyane n’ubuzima umubyeyi we arimo. Muri videwo igaragaramo amarangamutima ye, Abba yasobanuye ko kunywa inzoga cyane kuri Chameleone, ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma yisanga arwaye bya hato na hato.

Tariki 26 Ukwakira 2024, nibwo Daniella Atim yatangaje bwa mbere ko iby’urugo rwe na Chameleone birangiye, akaba agiye gutangira ubundi buzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka