Jose Chameleone aje gutaramira Abanyarwanda nyuma y’imyaka irindwi

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki ukomoka muri Uganda, ariko akaba n’umunyabigwi mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, Jose Chameleone, yageze mu Rwanda aho aje gutaramira Abanyarwanda nyuma y’imyaka irindwi yari ishize atahagera, kuko yahaherukaga mu 2018, ubwo yari yaje gufatanya na DJ Pius mu kumurika ‘album’ ye yise ‘Iwacu’, mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gicurasi 2025, Jose Chameleone yagize ati “Waramutse neza Kigali, ubu ndi mu ndege ya RwandAir, ndimo ndajya mu rugo mu Rwanda”.

Kuri ubwo butumwa bwe yongeyeho akamenyetso k’umutima, agaragaza ko akunda u Rwanda nk’igihugu yita mu rugo cyangwa se imuhira.

Igitaramo kigaruye Jose Chameleone i Kigali, biteganyijwe ko kizaba ku cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, kikabera muri Kigali Universe.

Ni igitaramo cyagombaga kuba cyarabaye muri Mutarama 2025, ariko kirasubikwa kubera impamvu z’uburwayi bwa Jose Chameleone, bwatumye ajya kwivuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Jose Chameleone agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y’ibitaramo amaze iminsi aririmbamo kuva yava muri Amerika, birimo icyateguwe ubwo yakirwaga muri Uganda avuye kwivuza, hamwe n’ibyo aherutse kuririmbamo muri Kenya ubwo yari agiye kureba uko ubuzima bwe buhagaze.

Mu bitaramo bye bitandukanye, aririmba indirimbo ze zakunzwe cyane nka Kipepeo, Jamila, Badilisha, Tubonge, Valu Valu n’izindi, ariko akanamurika inshyashya yakoze mu gihe vuba.

Amatike yo kwinjira muri icyo gitaramo nk’uko byatangajwe na The New Times aratandukanye, harimo aya 15,000 Frw ku muntu, aya 25,000 Frw ku muntu ariko muri VIP, ndetse n’aya 300,000 ku bantu batandatu (6) bari kumwe, habariwemo n’icupa rinini rya G69 Gin ku meza yabo.

Kuri uwo munsi w’igitaramo, imiryango ya Kigali Universe, izafungurwa guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6h PM) kugeza saa munani z’ijoro (2 AM).

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka