Joeboy agiye kuza gutaramira Abanyarwanda
Umunya-Nigeria w’imyaka 22, Joseph Akinfenwa Donus uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Joeboy, ni we uzaririmba mu gitaramo kimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali kizwi ku izina rya “Kigali Jazz Junction”, kizaba tariki ya 28 Gashyantare 2020.

Joeboy, yatowe n’abakurikira urubuga rwa Twitter rw’abakunzi ba Kigali Jazz Junction ku majwi 66.2% aho yari ahatanye n’umunya Kenya Stella Mwangi ndetse na Innoss’B, na we wamenyekanye cyane mu ndirimbo Yope yakoranye na Diamond Platnumz.
Joeboy wamenyekanye cyane mu Rwanda mu mwaka wa 2019, kuri ubu akunzwe n’urubyiruko rwinshi, aho usanga n’indirimbo ze zikunzwe gucurangwa ahantu hanyuranye, mu tubyiniro, kuri radio, n’ahandi.
Joeboy yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 16, ku myaka 17 akora indirimbo. Mu ndirimbo yakoze zamenyekanye mu Rwanda harimo “Baby”, “Beginning” na “All for You”.
Reba hano indirimbo ya Joeboy “Beginning” yakunzwe n’abanyarwanda batari bake.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|