Joe Boy yageze i Kigali aje kwitabira igitaramo ‘Kigali Fiesta Live Concert’

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria ukunzwe cyane hano ku Mugabane wa Afurika, Joe Boy, yamaze kugera i Kigali, aho azitabira igitaramo cyiswe ‘Kigali Fiesta Live Concert’.

Umuhanzi Joe Boy (ufite indabo) yageze mu Rwanda
Umuhanzi Joe Boy (ufite indabo) yageze mu Rwanda

Icyo gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022, mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.

Ni ubwa mbere agiye kuririmbira muri BK Arena, kuko ubwo aheruka i Kigali muri Gashyantare 2020, yatanze ibyishimo mu gitaramo yakoreye ahazwi nka Camp Kigali.

Akigera mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Kane, Joe Boy yabajijwe niba hari abahanzi bo mu Rwanda yaba azi, asubiza ko azi cyane umuraperi Ish Kevin ndetse na Bruce Melodie.

Ni ubwa mbere Joe Boy agiye kuririmbira muri BK Arena
Ni ubwa mbere Joe Boy agiye kuririmbira muri BK Arena

Yavuze ko n’ubwo atumva neza ibyo baririmba, ariko abakundira uburyo bitwara mu ndirimbo (ibizwi nka Vibes).

Joe Boy wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka ‘Alcohol’, avuga ko aba baririmbyi bombi bagiranye ibiganiro biganisha ku gukorana indirimbo.

Joeboy ati “Yego! Nanyuzwe na Ish Kevin ndetse na Bruce Melodie. Ntabwo numva neza ibyo aririmba ariko nakunze ‘vibes’ ze. Yego! Ndi mu biganiro na bo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amakuru nimeza rwose

BAZA muganga yanditse ku itariki ya: 2-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka