Jody Phibi arashyize agiye ku rutonde rwa PGGSS V
Umuririmbyikazi Jody Phibi arashyize yinjiye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar (PGGSS) bwa mbere mu mateka ye, nyuma y’uko abafana bari bamaze iminsi banenga EAP kudaha amahirwe abahanzi b’abahanga.
Jody Phibi yatangarije abanyamakuru ko yitanze uko ashoboye, ndetse ashora n’imari itari nke muri muzika kugira ngo abashe kwinjira mu iri rushanwa.
Jody ati “Gukorana umwete biratinda bigatanga imbuto nziza”.

Indirimo za Jody Yegwe na Karimo muri iyi minsi zirimo kubica mu karere k’Africa y’Uburasirazuba, muri Uganda ho ntizisiba gutambuka kuri za televiziyo na radiyo zitandukanye.
Jody ni umuririmbyikazi urimo kugenda atera imbere ku buryo bugaragara ndetse akanakundwa n’abahanzi bagenzi be n’ubwo mu bihe bishize atari yarigeze agera ku rwego rugaragara.
Andrew Shyaka / Gasana Marcellin
Ohereza igitekerezo
|
joddy urimwiza pe
Ndabona asa neza uwamurongora
nc kuri jody,nakure agere kure.
kbs jody arabikwiye kuko yakoze cyane kuva kera ahubwo bari baratinze kumushyiramo
ni Johnson Mwampaye number ya jody
Ndabona umuntu yamushyigikira kuko ndabona ahari we agifite umwimerere w’umubiri atarihindanya nk’abandi biyita abahanzi, ukagirango kuba umuhanzi ni uguta umuco n’akaranga k’igihugu.
jody yarakwiye kunjya muri guma guma kuko yarakoze kbsa.gd luck kuri jody.
nkurikije uko jody phibi yatangiye,n,ubuhanga yagiye agaragaza icyi nicyo gihe ngo asuruke muri guma guma kbsa.amahirwe masa kuri jody.