Jean Paul Samputu mu nama mpuzamahanga i Beirut
Ku wa gatanu tariki ya 11/11/2011 umuhanzi w’umunyarwanda Jean Paul Samputu yatanze ikiganiro mu nama mpuzamahanga ibera i Beirut muri Liban.
Iyo nama ikaba ifite intego yo kwereka isi muri rusange ko ntawe ukwiye guheranwa n’amateka, ko ahubwo ayo mateka akwiye kumusigira isomo.
Samputu yarayitumiwemo nk’intumwa y’amahoro y’umuryango w’abibumbye; Akaba yaratanze ikiganiro nk’umunyarwanda wababariye abamugiriye nabi. Aha akaba yaranerekanye aho abanyarwanda bageze mu kubabarirana. Usibye kuba yaratanze ikiganiro, muri iyo nama anaririmba zimwe mu ndirimbo ze zivuga ku bumwe n’ubwiyunge.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti www.healingwoundsofhistory.org, abari muri iyo nama baganira ku nsanganyamatsiko igira iti “Healing the wounds of history: addressing the roots of violence”. Ugenekereje mu kinyarwanda ni nko kuvuga ngo “Gukiza ibikomere by’amateka ugaragaza invano y’akarengane”.
Umuhanzi Jean Paul Samputu niwe mu nyafurika wenyine uri muri iyo nama. Ikindi ni uko usibye kuba aririmba indirimbo zitandukanye zahawe ibihembo, azwiho kuba yarazengurutse isi yose nk’intumwa y’umuco nyarwanda. Aho mu ndirimbo ze zishingiye ku njyana gakondo y’umuco nyarwanda, atanga ubutumwa bw’amahoro n’ubwiyunge.
Iyo nama yitabiriye ikaba yaratangiye ku wa gatanu tariki ya 11/11/2011, ikazarangira ku cyumweru tariki ya 13/11/2011.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|