Jay Polly yagiye i Dubai kugura ibikoresho bya studio ye nshya

Umuraperi Jay Polly kuri ubu arabarizwa i Dubai aho yajyanye n’itsinda rye gushaka ibikoresho bya studio ye nshya y’amajwi n’amashusho.

Uyu muhanzi yavuye mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize ajya i Dubai aho yizeye kubona ibikoresho byiza azakoresha muri studio ashaka gufungura i Kigali. Byitezwe ko ibi bikoresho bizaba byageze mu Rwanda mbere y’uko umwaka wa 2020 urangira kuko studio avuga ko igomba kuba ikora mbere ya 2021.

Jay Polly yagize ati “Njye hamwe n’abo dukorana twagiye i Dubai kuko ari ho twumvaga turi bubone ibyuma byiza tuzakoresha, kuri ubu tumaze kubona bimwe, harabura ibindi.”

Nk’uko abisobanura, iyi studio ije kugira ngo imufashe gukora indirimbo ze neza kurushaho mu buryo gutunganya ibihangano bye bizajya bimworohera ku buryo yakora igihe icyo ari cyo cyose inganzo imujemo. Ikindi kandi avuga ko izafasha abahanzi bakizamuka gukora indirimbo nziza kandi ku buryo bubahendukiye.

Jay Polly aje yiyongera ku mubare w’abandi bahanzi bafite studio harimo Oda Paccy, Ezra Kwizera uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Urban Boys ndetse na Riderman nubwo isigaye ikorera iwe mu rugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umusaza (Jay Polly) yarabuze rwose kuri sene ya music nyarwanda ni agaruke aduhe real hip-hop.

Cyprien yanditse ku itariki ya: 17-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka