Jason Derulo yasuye abarwayi muri CHUK aranabagaburira
Jason Derulo, umuririmbyi w’Umunyamerika wari waje kwitabira igitaramo cyo gusoza amarushanwa ya PGGSS 2, mbere yo gusubira iwabo muri Amerika yabanje gusura abarwayi mu bitaro bikuru bya CHUK aranabagaburira tariki 29/07/2012.
Jason Derulo yagaragaje urukundo rukomeye ku Banyarwanda, ndetse benshi banahamya ko yicisha bugufi cyane kandi akaba afite umutima mwiza.
Jason Derulo ubwo yasuraga abarwayi muri CHUK, yatangarije abakozi ba East African Promotors (EAP) ko yifuzaga kuba yasura ibitaro by’abana cyangwa se ibitaro by’imfubyi ngo yifatanye n’abarwayi. Kubera umwanya muto ariko ntibyamukundiye maze bituma ahitamo gusura ibitaro bimwegereye aribyo CHUK.

Bongera bagahamya kandi ko iki gikorwa cyo gusura abarwayi gitumye benshi barushaho kumwiyumvamo, bagahamya bakomeje ko mugenzi we atari kubikora.
Ku miririmbire n’imibyinire, abakurikiranye PGGSS 1 na PGGSS2 bemeza ko Jason Derulo yaje yiteguye kandi yubashye ibyo ajemo kuko ngo yagaragaje ingufu n’ubushake ndetse n’ubuhanga bukomeye haba mu kuririmba ndetse no mu kubyina mu gihe mugenzi we wabonaga ngo nta ngufu yashyizemo.
Jason Derulo yanatangaje ko yakunze cyane u Rwanda kandi ko nagera iwabo atazatinda kuvuga ubwiza bw’u Rwanda n’uko yakiriwe neza.

Abantu benshi bakunze kugereranya Jason Derulo na Sean Kingston waje mu marushanwa ya PGGSS1, bavuga ko Jason Derulo yagaragaje urukundo ku Banyarwanda ndetse no kwicisha bugufi gutangaje mu gihe Kingston avugwaho kuba yari yasuzuguye Abanyarwanda.
Bamwe banemeza ko Sean Kingston atigeze avugana na Tom Close, umuhanzi wegukanye PGGSS 1 mu gihe mugenzi we Jason Derulo yifotoraanyije na King James na Jay Polly mbere y’uko ndetse hamenyekana uwegukanye insinzi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri jason derulo turamukunda cyane
Oh! Nanjye uyu muhanzi ndamukunze cyane, afite umutima mwiza. Imana imuhe umugisha akomeze gutera imbere.
Oh! Nanjye uyu muhanzi ndamukunze cyane, afite umutima mwiza. Imana imuhe umugisha akomeze gutera imbere.
uyu mutype nanjye naramukunze ariko mugenzi we sinzi we icyo yari yikanze kuko yari ameze nk’umuntu ufite mukushi ku mutima urebye uko yasibizaga ibyo abazwa