JAH BONE D azaza kwifatanya n’abarasita bo mu Rwanda tariki 11/05/2012
Umuhanzi wo muri diaspora y’u Rwanda JAH BONE D umaze gutera imbere mu muziki wa BOB MARLEY azaza kwifatanya n’abarasta n’abakunzi ba REGGAE bose mu gitaramo cyo kwibuka BOB MARLEY tariki 11/05/2012 muri salle ya ISHYO ARTS CENTER (Caisse sociale Kacyiru).
Nyuma ya album « Intashyo » na «Le Rebelle », JAH BONE D, usanzwe uzwi ku izina rya DARIUS ROUROU amaze gushyira ahagaragara album ye ya 3 yitwa LOVE CAMPAIGN – idiski igizwe n’indirimbo 12 zo mu njyana ya REGGAE.
Ku maradiyo yo mu Busuwisi bamuzi cyane cyane mu ndirimbo za reggae-nyarwanda nka : SI ABANTU, HINDURA n’izindi kuko zikubiyemo ubutumwa kandi zinogeye amatwi.
Inararibonye rya JAH BONE D mu muziki, mu buzima bwa buri munsi cyane cyane i Burayi aho umwirabura atungwa agatoki uko bwije uko bukeye, urukundo rwa kivandime kuko arirwo soko y’amahoro , ni byo biranga Album nshya LOVE CAMPAIGN .
Izo ndirimbo zikubiyemo ubutumwa kandi zinogeye amatwi nka : Palestine, Genocide, France cyangwa izigaragaza ukwizera n’ukwemera guhambaye nka : Ma Shepherd, Impuhwe, Justice, Love is a solution n’izindi ziranga ubwiza n’ibigwi by’u Rwanda nka : Gasabo cyangwa « Fille du Rwanda »…
JAH BONE D yatangiye kugira ubuhanzi umwuga mu mwaka 1995 amaze guhura n’abacuranzi bo mu Ingeli band y’i Kigali. Hanyuma yaje gukomereza mu Burayi cyane cyane mu Busuwisi ari naho atuye. Yakoranye n’abahanzi bo muri Kirwa cya JAMAYIKA bo mu rwego rwo hejuru kandi bazwi mu njyana ya Reggae nka RICO RODRIGUEZ umu-trombonist w’Icyamamare.
Rico yamenyekanye ubwo yavuzaga muri band yitwa THE WAILERS iruhande rwa BOB MARLEY. JAH BONE D kandi yashyikiranye by’umwihariko na za « bands» n’abahanzi bazwi barimo YANNICK NOAH, SKATALITES, LEE S. PERRY n’abandi…
Kigalitoday
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Rasta turi kumwe gusa uzatwereke live y’ukuri!
Uyu mugabo Darius Rourou KAGEME ni umuntu w’umugabo cyane kuko akunda u Rwanda cyane ko ari u Rwamubyaye Igitabo cye bita L’eclareur aho avuga ngo Vivre sans peine sept jours-succes toujours ugishaka kwireberamo ibyiza birimo ya gikura kuri Book shop NUR Huye. welcome Munyarwanda
Nibyo koko se?
Ndebye kuri facebook nshakisha mbona bishoboka ko uyu mugabo ashobora kuba ari i Burayi atari gukaranga Soya gusa!!!
Mbonye ko yaryoshya igitaramo ngo ni n’umwanditsi di!
mbonye ko ngo yanditse n’igitabo L’eclareur...
Ikaze mu rwa Gasabo uhora uririmba.