Jackson Kalimba araganira n’abanyamakuru kubijyanye n’uko Tusker yagenze no kubashimira
Jackson Kalimba uherutse kugaragaza ubuhanga buhambaye muri Tusker Project Fame 5 araganira n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 03/08/2012 mu rwego rwo kubanyuriramo uburyo Tusker Project Fame 5 yagenze kuri we.
Muri iyi nama ibera muri White Horse imbere ya Ecole Belge Kigali saa cyenda, Jackson araboneraho umwanya wo gushimira abanyamakuru uburyo bamubaye hafi nubwo bitari biboroheye kubera amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 2.
Jackson Kalimba ni umunyarwanda wagaragaje ubuhanga bukomeye mumarushanwa ya Tusker Project Fame 5 kuburyo yahabwaga amahirwe yo kuba yayegukana ariko biza kurangira atayegukanye.

Kuba Jackson Kalimba atarabashije kwegukana amarushanwa ya TPF5 benshi babibonamo ibintu bitatu:
Bamwe bashanga itangazamakuru ryo mu Rwanda ryaramurangaranye kuko ubushize wasangaga hose haba ku maradiyo, kuri televiziyo ndetse no kumbuga za interineti bashishikariye kwamamaza abahanzi nyarwanda bari baryitabiriye nyamara ngo uyu mwaka siko byagenze ahubwo bari bahugiye mumarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 2.
Abandi basanga itangazamakuru rirengana kuko aya marushanwa yombi akomeye cyane bityo bitari bikwiye rwose ko abangikana. Ibi kandi bihurirwaho na benshi mu bakunzi ba muzika ndetse cyane cyane n’abanyamakuru bakora kumyidagaduro dore ko ari nabo bashyirwa mu majwi cyane nk’abagombaga gukangurira Abanyarwanda gutora Jackson Kalimba.
Abandi bake noneho basanga kuba Jackson Kalimba atarabashije kwegukana ariya marushanwa ya TPF5 byaba byaratewe n’uko yagaragaje ubumenyi bucye ku rurimi rw’icyongereza dore ko ari narwo rurimi rwakoreshwaga cyane hariya.
Nubwo atashoboye kwegukana insinzi rya TPF5 ariko, Jackson Kalimba yashoboye gusinya amasezerano na studiyo iri muri Afurika y’Epfo izwi ku izina rya “Universal Records” kuko ngo bamusanganye ubuhanga budasanzwe. Iyi studiyo niyo isanzwe ikorana n’abahanzi baba baratsinze muri TPF.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|