Izi ndirimbo zasusurukije abantu mu mwaka wa 2020

Nubwo icyorezo cya COVID-19 cyatumye nta birori byinshi byabaye mu mwaka wa 2020 nk’uko byari byitezwe, ntabwo byabujije abahanzi gukora indirimbo zigashimisha abantu hirya no hino mu Rwanda n’ahandi ku isi.

Bruce Melodie yarigaragaje cyane mu mwaka wa 2020
Bruce Melodie yarigaragaje cyane mu mwaka wa 2020

Kigali Today yakoze urutonde rw’indirimbo icumi zakunzwe mu mwaka wa 2020.

10. Utawezana

Iyi ni indirimbo y’umunyakenya witwa Femi One na Mejja nyuma yo gukundwa yayisubiyemo n’umunyarwandakazi Alyn Sano.

9. Zoli ya Nel Ngabo

8. Jerusalema

Iyi ndirimbo ni iyo muri Afurika y’Epfo yakozwe na Master KG ari kumwe na Nomcebo Zikode ikaza no gutwara igihembo cya MTV mu Burayi. Mu Rwanda iri mu zo hanze zakunzwe cyane.

7. Do me ya Marina na Queen Cha

6. Ndaryohewe

Iyi yakozwe n’abahanzi benshi bakizamuka harimo France, Mbanda Calvin, Victor Rukotana, Ariel Wayz, Joel Ruti n’abandi benshi.

5. Closer

Ni iya Uncle Austin, Meddy na Yvan Buravan. Kuri uru rutonde iyi ni yo ndirimbo yakozwe n’abahanzi benshi basanzwe bafite amazina akomeye mu muziki nyarwanda.

4. Ubushyuhe

Iyi ni iya Dj Pius yakoranye na Bruce Melody mu gihe cya Guma Mu Rugo nyuma ikaza gusubirwamo na Dj Pius ari kumwe na Marina, A Pass wo muri Uganda na Rosa Ree wo muri Tanzania.

3. Micro ya Davis D

Uyu yagize indirimbo nyinshi zakunzwe mu mwaka wa 2020 harimo n’iyo yasohoye yitwa “Bon” isoza umwaka.

2. Igare

Ni indirimbo ya Mico The Best yasohotse igakundwa cyane mu buryo na we ubwe atari yiteze. Yagarutsweho na benshi bavuga ko harimo ibyo bita ibishegu n’amagambo menshi asa n’urukozasoni, iki kikaba cyaragarutse ku ndirimbo nyinshi mu mwaka wa 2020.

1. Saa moya

Bruce Melody ni umwe mu bagaragaje gukora cyane muri uyu mwaka, akaba afite indirimbo nyinshi zakunzwe kugeza na n’ubu akaba akomeje kugaragaza umwete mu gukora indirimbo nshya kandi zigakundwa n’abatari bake. Imwe mu zakunzwe cyane ni indirimbo yise Saa moya, dore ko nyuma yo kuyikora mu Rwanda haje no gushyirwaho isaha ya saa moya yo kugera mu rugo bikayongerera gukundwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka