Iwacu banyise ‘Fashaho’ kubera ko navutse ndi gato cyane – Umuhanzi Phocas FASHAHO

Umuhanzi Phocas FASHAHO yabaye umunyamakuru kuri Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi (1991-1992), nyuma aza kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) aho yakoze kuri Radiyo Ijwi rya America VOA (1996 - 2007).

Izina ‘Fashaho’ avuga ko atigeze abaza ababyeyi be impamvu barimwise, ariko amaze gukura ngo yaje kumenya ko yavutse ari akana gato cyane iwabo batanamwiteguye, ni ko kumwita ‘Fashaho’ bishaka kuvuga ngo ‘nimuterere iyo’.

Fashaho aragira ati: “Navutse ndi gato cyane nkahora ndwaragurika, mvuka ndi bucura mu bana icyenda, ku buryo nkeka ko bisa n’ibyabagwiririye noneho bakavuga ngo nimufashe aho, nimuterere ahongaho! Hari n’umwana twari duturanye wajyaga anyita ‘Terera iyo’, ariko njye sinigeze ntinyuka kubaza ababyeyi banjye impamvu banyise batyo.”

Usibye itangazamakuru afitiye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Masters) yaboneye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Fashaho yakoze n’akazi k’ubwarimu muri Lycée de Kigali, nyuma yo kurangiza amashuri muri Algérie aho yavanye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu rurimi rw’Icyongereza.

Mu mwuga w’ubuhanzi, Fashaho ntabwo arabasha gutunganya umuzingo w’indirimbo nyinshi (album) kubera kurogowa n’intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hakaziramo no guhunga, ariko ngo afite gahunda yo gukora umuzingo witwa ‘Ni cyo mbereyeho’ uzaba uriho indirimbo yahimbiye muri USA ari zo: ‘Ndiho ntariho’, ‘Uri he’ na ‘Ntwari’.

Izo yahimbye akiri mu Rwanda ni ‘Ishiraniro’, ‘Gatako’ na ‘Once upon a time’; akaba ateganya no kuvugurura (remix) ‘Gatako’. Iyitwa ‘Ishiraniro’ Fashaho avuga ko ishingiye ku buzima bugoye yagiriye i Kigali amaze igihe gito avuye iwabo muri Perefegitura ya Cyangugu.

Mu bana be yabyaye ku bagore batatu, harimo babiri b’abakobwa bamukurikije mu mwuga w’ubuhanzi.

Kurikira ikiganiro cyose hano:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Eeeh imyaka myinshi
yanyigishije anglais mbere ya 90 muli lycée de Kigali.II était un professeur sympa et serieux.
Ahagera twagize ngo c’est un étranger!kubera son style vestimentaire et échanges uniquement en anglais , turanabimubaza aratangara cyane. Aliko ntago byali ikibazo ni uko yifuzaga ko tuvuga icyongereza gusa kandi byali byiza kugira ngo tukimenye. Ndishimye ko akiliho !! Kandi ndamusuhuza cyane.

februald yanditse ku itariki ya: 20-03-2022  →  Musubize

Fashaho ngirango hari aho abeshya kuko ntiyigeze abura Akazi, gusa yatashye azi ko nk, umuntu ufite Licence mu cyongereza mu gihugu kivuga igifaransa azakora aho ashatse ndetse akabona umwanya ukomeye muri Leta ndetse akarota no guhita yaba Ministre.
Abaturanye nawe I Gikondo SEGEM baramuzi neza.

Ruremesha yanditse ku itariki ya: 3-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka