Itorero Inganzo Ngari rizataramira Abanyarwanda ku munsi w’Umuganura

Itorero Inganzo Ngari ryiteguye gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe ‘Tubarusha Inganji’, kizaba ku munsi w’Umuganura ku ya 01 Kanama 2025, kikabera muri Camp Kigali.

Muri iki gitaramo, Inganzo Ngari izaba yizihirizamo imyaka 19 imaze ishinzwe, kikazaba n’umwanya wo kuzirikana no guha agaciro ibyagezweho n’u Rwanda mu rugendo rw’imyaka 31 ishize rubohowe n’Inkotanyi.

Icakanzu Contente, umwe mu bagize Itorero Inganzo Ngari uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko umuco w’u Rwanda ugomba kogera no mu mahanga, aho bagiye gufata iya mbere mu gutegura ibitaramo bizagera no mu mahanga.

Ati “Turatekereza uko twagera ku Banyarwanda bose, yaba abari mu gihugu cyangwa hanze. Twifuza kwagura ibitaramo byacu tukagera ku mitima y’Abanyarwanda bose.”

Nahimana Serge, Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, avuga ko iki gitaramo kizahurizwamo amateka y’u Rwanda, ndetse hishimirwa intambwe Abanyarwanda bamaze gutera mu rugendo rw’iterambere.

Yagize ati “Abanyarwanda baganuraga ibyagezweho mu buhinzi, ubworozi n’umutekano. Ubu turaganura impinduka nziza twagezeho mu bice byose by’iterambere: umuco, uburezi, ikoranabuhanga, ubumwe n’ubwiyunge. Ni na byo tuzagaragaza ku rubyiniro binyuze mu mbyino, indirimbo n’imivugo.”

Akomeza agira ati “Urwego ubushize twariho ntabwo ari ko tumeze ubu, yaba mu mitegurire, mu myambarire no mu buryo igitaramo kizanyuzwa imbere y’Abanyarwanda. Ntabwo uzabibona tubivuze gusa, uzabibona uhageze.”

Itorero Inganzo Ngari rimaze kuba ikimenyabose, kubera imitegurire y’Ibitaramo byaryo mu Rwanda ndetse no muri Diaspora.

Baganira n'abanyamakuru
Baganira n’abanyamakuru

Amatike yo kwinjira mu gitaramo yamaze kujya ku isoko, hakabaho ibyiciro bitatu: Indende: 10,000Frw, Inyamarere: 20,000Frw ndetse n’Abaterambabazi: 30,000Frw.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka