Itangazamakuru ry’u Rwanda rirashinjwa ugutsindwa kwa Jackson muri TPF5
Umuhanzi nyarwanda Kalimba Jackson wari waritabiriye amarushanwa ya Tusker Project Fame 5 yavuyemo atsinzwe n’Umunyakenyakazi Ruth yegukanye iryo rushanwa tariki 29/07/2012.
Benshi mu bakunzi ba muzika bavuga ko itangazamakuru ry’u Rwanda ryabigizemo uruhare nyuma y’uko rigaragaje intege nke mu gukangurira Abanyarwanda gutora Jackson Kalimba kuko bari bahugiye muri Primus Guma Guma Super Star 2.
Alice Munderere, umukunzi wa muzika nyarwanda yagize ati: “Itangazamakuru rya Showbiz ryo mu Rwanda niryo mbarutso yo gutindwa kwa Jackson. Agatsinda bose bibutse kumwamamaza PGGSS irangiye, ukagirango gutorera rimwe mu marushanwa atandukanye byari bibujijwe. Jackson don’t worry urashoboye pe.”
Prudence we yagize ati: “...Niko bimeze kandi uno mwaka sinzi impamvu batabyamamaje nko mu myaka yashize...ndibuka ko no kuri radio Rwanda basabaga abantu gutora.”

Vicky wo muri The Brothers yemeza ko kubera amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 2 ibikorwa by’abandi bahanzi batari muri aya marushanwa bitagaragaraga nyamara bakora.
Umwe mubanyamakuru bakora ku myidagaduro nawe yagize ati: “Byo rwose habayeho guhugira kuri Guma Guma cyane bituma Jackson Kalimba yibagirana.
Hari n’abakunzi ba muzika bemeza ko batigeze bagira n’icyo bamenya ku marushanwa ya TPF5 mu gihe ibya Guma Guma babikurikiranaga umunsi ku wundi.
Byo aha twagaragaje intege nke, Jackson yagombaga gutwara kiriya gikombe.”
Jackson Kalimba, Diana Teta na Fatuma Muhoza nibo Banyarwanda bari baratorewe guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa yatangiye tariki 03/06/2012 ariko Diana na Fatuma ntibashoboye kugira amahirwe yo gukomeza.
Jackson Kalimba yashoboye gukomeza kugirirwa icyizere kubera ubuhanga yakomeje kugaragaza bituma agera kurwego rwa nyuma (final) ariko birangira insinzi itashye muri Kenya yegukanywe n’umunyakenyakazi Ruth.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Hahahahahahhaa!!!!!! muratsekeje cyane rwose ese muzi impamvu PGGSS yaje ?
ni muyimenya muzahita mwiha igisubizo kwitsirwa rya JACSON KALIMBA.icyo nababwira nuko nyuma yogutsinda kwa Alpha TFP Season 3 Blarirwa yabonye ukuntu abantu babaye interste aho mwabaga murihose ntacyiganiro cyarangiranga hatavuzwemo TFP bishaka kuvugako yabaga ari publicite urumva ko blarirwa yahise itangira kugira ubwoba ko inzoga ya Tusker igiye kugira isoko cyane mu rwanda nayo ihita ifata icyemezo cyo gutangira iriya kina mico yayo.
Ubworero ibya tusker biba bigiye nkamahembe yibwa.
At least you come up to realize that media is important in your daily life. You see! Then in the future, when journalists come to you for any information, don’t hesitate to give it. They don’t gather information for themselves, it is for the public!
Noneho hari aho mugeze mwumva ko itangazamakuru rifite akamaro! Okay! Ubutaha rero umunyamakuru naza kubasaba information, namwe ntimkavuge ngo ntacyo bibamariye, ngo nibabahe amafaranga, cyangwa mugaragaze kutabubaha. Akazi baba bakora gafite inyungu community yose, nk’umufundi, umwalimu n’abandi. Mwifata abanyamakuru nk’abareganyi!
ariko utinye umwana urangije atarajya in probation!!!!!!!!!ararenze pe!ariko itangazamakuru...gusa hari igihe umuntu bimurenga akabura icyo yakora pauvre jackson Dieu est là our toi ushonje uhishiwe.