Israel Pappy agiye gusohora album y’indirimbo za ‘Saxophone’
Umuhanzi Israel Pappy uzwiho ubuhanga mu gucuranga Saxophone, agiye gusohora album iriho indirimbo zicuranze ku bwiganze bw’icyo cyuma cya muzika kizwi nka Saxophone, cyane ko ngo ari cyo akunda gucuranga kurusha ibindi.

Uyu muhanzi amazina ye asanzwe ni Israel Kubwimana, amenyerewe mu muziki nyarwanda, aho akunze gutaramira abantu bakishima kubera ubuhanga bwe mu gucura Saxophone, arateganya gusohora iyo album mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka, akavuga ko agaseke kazapfundurirwa abakunzi be nta gushidikanya kazabashimisha.
Israel Pappy wize mu ishuri rya Muzika rya Nyundo, yasojeyo amasomo mu 2015, ahamya ko yahavuye azi kuririmba, gutunganya umuziki (music production), kwandika indirimbo ndetse no gucuranga bya kinyamwuga.
Israel Pappy azwi cyane mu gucuranga Saxophone kuko ari yo yatumye amenyekana, gusa azi no gucuranga Gitari, Piano n’ibindi, aho akunze kwiyambazwa mu bitaramo binyuranye cyangwa mu bukwe, ari na ho akura ubushobozi bwo kumufasha mu mishinga ye.
Uyu muhanzi agaragara cyane mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, aho yakoranye n’abahanzi bakomeye nka Israel Mbonyi, Chryso Ndasingwa, Papi Clever n’abandi. Pappy kandi azwi no mu njyana za Kinyarwanda, aho akunda guhurira mu bitaramo n’ibyamamare nka Masamba Intore, Jules Sentore n’abandi.

Israel Pappy avuga ko yitoje cyane Saxophone mu gihe cya Guma mu Rugo, ubwo mu Rwanda hadukaga Covid19. Aha ngo yabonye umwanya uhagije wo kuyimenya neza, azamura urwego rwo kuyicuranga, ku buryo mu 2024 yacuranze mu bitaramo i Burayi mu bihugu nk’Ubufaransa, Ububiligi na Pakistan muri Asia, aho yari kumwe n’itsinda rya Mashirika.
Israel Pappy arateganya gukomeza kwagura umuziki we, akaba afite na gahunda yo gutaramira muri ‘Institut Français’, nyuma yo gusohora album ye.
Ubu arimo no gukora ku mishinga mishya y’indirimbo za Saxophone, ndetse n’ibindi bihangano bishya bizafasha abantu kuryoherwa n’injyana y’icyo gicurangisho gikundwa na benshi.
Kuri ubu, Israel Pappy akorera muri Zacu Entertainment, imwe mu nzu zitunganya filime nyarwanda, akaba ashinzwe gutunganya umuziki ukoreshwa mu mafilime (music soundtracks), aho yakoreye umuziki filime nka City Maid, Seburikoko n’izindi.

Israel Pappy asubiramo Rwanda Nziza na Saxophone gusa:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|