Israel Mbonyi yahishuye ko kwakira agakiza ukiri muto bitakubuza kubaho ubuzima buryoshye
Umuhanzi Israel Mbonyi yahaye urubyiruko ubutumwa, mu gitaramo yamurikiyemo Alubumu ze ebyiri, cyujuje inyubako imenyereye gukorerwamo ibikorwa by’imyidagaduro ya ‘BK Arena’.

Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wa Noheli ya 2022.
Mu butumwa yatanze, yavuze ko yavukiye mu muryango ukijijwe bamutoza kumenya Imana, ahishura ko hari ubwo uwabigishaga yababwiye ko niba bataratura ngo bavuge ko Yesu ari umwami n’umukiza mu buzima bwabo, ubwo batarakizwa.
Yakomeje abwira urubyiruko ati “Bagenzi banjye basanzwe bari bazi ko ndi umukirisitu uhamye, ariko uwo munsi nagize isoni zo kwatura kugira ngo abandi banyeshuri batambona nk’utari ukijijwe”.

Yavuze uburyo yabwiye bagenzi be ko agiye gukizwa bagatangara kandi bari bazi ko ari umukozi w’Imana.
Ati “Nagize isoni z’ukuntu mvuga ngo ngiye gukizwa kandi bazi ko ndi umukozi w’Imana. Naragiye niherera ahantu inyuma ahabaga ubwiherero ndavuga ngo Mana niba biriya uriya mugabo yavugaga ari byo nanjye ndashaka gukizwa”.

Ni ijambo ryakurikiwe n’isengesho rigufi yakoze asengera abari bamaze gufata icyemezo cyo kwakira agakiza.
Uyu muhanzi yibukije urubyiruko ko kwakira agakiza ukiri muto bitabuza kubaho ubuzima buryoheye abakiri bato.




Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuvuga ko uri "umurokore",ni ukwiyemera.Imana yonyine niyo izi niba turi babi cyangwa beza.Niyo mpamvu bible ivuga ko umuntu azamenya ko arokotse ku munsi w’imperuka,ubwo imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,wowe ugasigara.Kwiyita umurokore,ni ubwibone.Bible ivuga ko nta ntungane iba mu isi.