Israel Mbonyi ategerejwe mu bitaramo muri Uganda

Israel Mbonyi, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba kandi umwe mu bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, agiye gutaramira muri Uganda.

Umuhanzi Israel Mbonyi ategerejwe mu bitaramo bibiri muri Uganda
Umuhanzi Israel Mbonyi ategerejwe mu bitaramo bibiri muri Uganda

Uyu muhanzi watangiye guteguza ibitaramo azakorera mu bihugu byo muri aka Karere mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, muri iyi weekend tariki 10 Kanama, aratangira ataramira Abanyakenya mu gitaramo yise ’Africa Worship Experience’ kizabera muri Stade yitwa Ulinzi Sports Complex iherereye ahitwa Langata mu Mujyi wa Nairobi.

Israel Mbonyi wazamuye igikundiro ku batuye ibihugu bitandukanye byo muri aka Karere nyuma y’uko atangiye gukora indirimbo nyinshi ziri mu Giswahili, ategerejwe kuri uyu wa Gatandatu n’Abanyakenya batari bake.

Urukundo rw’Abanyakenya kuri uyu muhanzi barumugaragarije binyuze ku muyoboro wa YouTube, nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo ’Nina Siri’ ikaza kuba imwe mu zikunzwe kurusha izindi muri icyo Gihugu ndetse iza ku mwanya wa mbere aho w’abayirebye aho yayoboye izirimo ’Enjoy’ ya Diamond na Jux iyikurikira n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi biteganyijwe ko nyuma yo gutaramira muri Kenya azahita akurikizaho ibindi bitaramo bibiri azakorera muri Uganda.

Nyuma yo gutangira gukora indirimbo zo mu Giswahili, Mbonyi yatangiye kugwiza urukundo rw'abatuye aka Karere
Nyuma yo gutangira gukora indirimbo zo mu Giswahili, Mbonyi yatangiye kugwiza urukundo rw’abatuye aka Karere

Abafana bategerezanyije amatsiko ibi bitaramo byombi, aho biteganyijwe ko icya mbere kizabera kuri Lugogo Cricket Oval i Kampala ku ya 23 Kanama ndetse n’i Mbarara tariki 25 Kanama muri Mbarara University Inn Grounds.

Mu gihe ibiciro by’amatike yo kwinjira mu gitaramo Israel Mbonyi afite muri Kenya bimaze igihe byaratangajwe ndetse amatike yamaze kugurwa, abategura ibi bitaramo azakorera muri Uganda ntibaratangaza ibiciro byayo nkuko ikinyamakuru Pulse Uganda kibitangaza.

Kwinjira mu gitaramo Israel Mbonyi azakorera muri Kenya, itike ya make ni ibihumbi bitatu by’amashiringi ya Kenya, hafi ibihumbi 30Frw. Itike ya VIP iri kugura ibihumbi umunani by’amashilingi ya Kenya, hafi ibihumbi 80Frw.

Itike ya VVIP ni ibihumbi 12 by’amashilingi ya Kenya, agera ku bihumbi 120Frw, ni mugihe itike izaba ihenze muri iki gitaramo izaba igura ibihumbi 20 by’amashilingi ya Kenya hafi ibihumbi 200Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu musore amaze gumenyekana mu karere kubera indirimbo zivuga imana.Ariko se mwali muzi ko hari indirimbo cyangwa amasengesho imana itumva?Urugero,muli Matayo 15,umurongo wa 8,imana iravuga ngo:"Banyubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wabo uri ahandi".Usanga ibitaramo bakoresha ahanini biba bigamije gushaka amafaranga.Nyamara bible ivuga ko umuntu wese ukora umurimo w’imana,agomba "kuwukora ku buntu",adasaba amafaranga.Niyo mpamvu Yesu n’abigishwa be bose,birirwaga mu nzira babwiriza abantu kandi ku buntu.Niba dushaka kuzaba mu bwami bw’imana,tujye twirinda gukora ibyo imana itubuza.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 9-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka