Ishuri rya Muzika rigiye kongera gutoranya abafite impano

Ishuri ryigisha Muzika mu Rwanda Nyundo Music school rigiye kongera gutanga amahirwe ku bana bifitemo impano muri muzika.

Bamwe mu rubyiruko rufite impano baratangira kwigeragereza amahirwe kuva kuri uyu wa kabiri
Bamwe mu rubyiruko rufite impano baratangira kwigeragereza amahirwe kuva kuri uyu wa kabiri

Kuwa 8 Mutarama 2019 iri shuri rizakoresha amarushanwa yo guhitamo abana bifitemo impano muri Muzika, aho rifashwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro WDA rizenguruka intara rishaka abana bafite impano.

Murigande Jacques umuyobozi w’ishuri rya Muzika Nyundo Music school rikorera mu karere ka Muhanga avuga ko bazatangirira mu karere ka Rubavu hagahurirwa n’abana bavuye mu ntara y Uburengerazuba, naho tariki ya 10 Mutarama bakorere mu karere ka Musanze.

Nyundo Music school niryo shuri ryigisha Muzika mu Rwanda ritewe inkunga na Leta, rikaba ryigisha imyaka itatu abaryigamo bakiga, kuririmba, gucuranga no gutunganya umuziki nibijyana nawo.

Bamwe mubagize akanama nkemurampaka hamwe na Murigande uyoboye ishuri
Bamwe mubagize akanama nkemurampaka hamwe na Murigande uyoboye ishuri

Ryatangijwe kuwa 24 Ukwakira 2014 ritangira ryakira buri mwaka abanyeshuri 30, ariko mu marushanwa ya 2019 bazakira abanyeshuri 50, naho abagomba kwitabira bakaba nibura bararangije ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Iri shuri rimaze gushyira ku isoko rya muzika abahanga batandukanye ndetse n’amatsinda ya muzika akomeje kwitwara neza. Aha twavuga itsinda Sebeya band, n’abandi bakomeje kuririmba no gucuranga mu bitaramo bitandukanye haba ibyigenga cyangwa se ibyateguwe n’ubuyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka