Isabukuru nziza kuri Kaberuka wegukanye Marita

Hari ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa Feburuwari.....Iyi tariki iyo igeze benshi bibuka indirimbo Marita y’Impala, imwe mu ndirimbo z’iyi orchestre zakunzwe cyane. Kimwe mu byatumye ikundwa ni uburyo igaruka ku nkuru mpamo yabayeho ku itariki 11 z’ukwa kabiri, ubwo umusore witwa Kaberuka yapapuraga inshuti ye umukobwa w’inshuti ye witwa Marita ikanamurongora. Abavugwa muri iyi ndirimbo ntibakunda kubivugaho mu itangazamakuru. Umunyamakuru Cyprien Mupenzi Ngendahimana mu minsi ishize yaganiriye n’umwe mu bari bagize Impala amubwira uko byagenze. Hari mu kiganiro KT Idols cya KT Radio.

Abari bagize Orchestre Impala bavuga ko bahawe ikiraka n'uwashatse ko bamuririmbira indirimbo 'Marita' (Ifoto: Internet)
Abari bagize Orchestre Impala bavuga ko bahawe ikiraka n’uwashatse ko bamuririmbira indirimbo ’Marita’ (Ifoto: Internet)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Dushaka ko Afrimax TV cg TV 1 banyarukira mu Rutsiro kudusurira Kaberuka na Marita , Kaberuka ubu ngo ari mu Kiruhuko cy’izabukuru naho Marita akaba ayobora ishuri rya Nine basic Education muri ako karere ahitwa i BUMBA. Dukeneye iyo nkuru pe, cg bazasure uwo muhungu wabo w’umupadiri na we agire ibyo adutangariza.

Muzaba mukoze cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!

MC yanditse ku itariki ya: 13-02-2020  →  Musubize

Iyi ndirimbo abenshi bakunze kwita Kaberuka cg Marita ubundi Impala zayise “ UWO MWANA YARANSHAVUJE”!

andrei gromyko yanditse ku itariki ya: 12-02-2020  →  Musubize

Iyi ndirimbo abenshi bakunze kwita Kaberuka cg Marita ubundi Impala zayise “ UWO MWANA YARANSHAVUJE”!

andrei gromyko yanditse ku itariki ya: 12-02-2020  →  Musubize

uzi ko abakera bari abarakare. byose bigasozwa no kubicisha mu buhanzi. byarabaye byaba ari igitangaza kuko najya nemera icyo mfite kurusha icyo ntafite.

TWAGIRIMANA SIlas yanditse ku itariki ya: 11-02-2020  →  Musubize

Niko iyi si iteye.UBUHEMU buri mu byaha bikorwa cyane ku isi.Nkuko bibiliya ivuga ahantu henshi,abahemu bali mu banyabyaha batazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ikindi kandi,kenshi UBUHEMU buteza ibibazo ubikoze,harimo no kwiyahura.Muribuka Intumwa YUDA agambanira Yezu,bakamuha amafaranga,ariko nyuma akiyahura,kubera ko umutima we wamushinje ubugome.
Abakobwa n’Abahungu benshi bahemukiwe mu gihe barimo kurambagizanya,bariyahura.Ni ubugome bukomeye cyane kandi biba ku bantu benshi.Millions na millions z’abashakanye bacana inyuma,nabyo ni UBUHEMU.Gukora ibyo Imana itubuza,ni ukutagira ubwenge bwuzuye (wisdom),kubera ko ababikora bizatuma babura ubuzima bw’iteka.Tuge twibuka ko Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka,ubwo izakuraho abantu bose babi.

karekezi yanditse ku itariki ya: 11-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka