Inshuti n’abavandimwe ba Henry Hirwa bamwifurije isabukuru nziza nubwo atakiriho
Nubwo Henry Hirwa, umwe mu bahanzi bari bagize itsinda rya KGB akaba na musaza wa Nyampinga w’u Rwanda Kayibanda Umutesi Aurore , yitabye Imana, benshi bakomeje kumwifuriza isabukuru nziza ari nako bagaragaza agahinda batewe no kuba yaragiye.
Ku itariki 07 Kamena, umunsi Hirwa yizihizagaho isabukuru ye, Mushiki we Kayibanda Umutesi Aurore akaba na Nyampinga w’u Rwanda yagize ati: ‘‘Ntacyo mfite kuvuga, Imana n’abamalayika bizihize isabukuru yawe mu ijuru. Ndagukunda kandi ndagukumbuye cyane’’.
Hirwa Henry yavutse tariki 07/06/1985 yitaba Imana tariki 01/12/2012 arohamye mu kiyaga cya Muhazi.

Rurangwa Gaston wabanye nawe cyane amufata nka murumuna we ndetse bakaba bari bari no mu itsinda rimwe rya muzika ariryo KGB we yagize ati:
“ Ubundi uyu wari kuba ari umunsi w’ibyishimo njye na Henry twizihiza hamwe amasabukuru yacu hamwe n’inshuti n’imiryango. Ariko ntibyashobotse gusa aho uri ndabizi ko unezerewe. Twe wasize inyuma uzahore udusabira ku Mana itube hafi muri iyi si yuzuye byinshi byaducanze. Sinzigera nkwibagirwa muvandimwe uzahora uri murumuna wanjye kugeza igihe nzagusanga aho uri. Imana iguhe umugisha.”

Muyoboke Alex we yagize ati: “Iyi tariki muri 2007 nibwo nakumenye urikumwe na Daddy de Maximo ambwira ko uri karumuna ke nanjye ndakubwira nti kuva ubu uri murumuna wanjye ndakubwira nti "happy birthday" none mvuge iki koko ko agahinda arikose !! HIRWA Henry wagiye ukiri muto gusa nzi neza ko uri kumwe n’Imana inshuti zawe ntituzakwibagirwa R.I.P my young bro HIRWA Henry...”.
Zouzou Zoulaika, ni umwe mu bahanzi babanye cyane na Hirwa Henry dore ko yamufataga nka musaza we akaba ndetse yaranamwitiriye umwana we aherutse kwibaruka mu rwego rwo kugaragaza agahinda yatewe no kumubura.

We yagize ati: “Sinzi ko nabona aho mpera gusa am proud of you my beloved bro, icyo nicyo k’ingenzi kwishimira umuvandimwe nkawe n’ubwo utakiba mu isi y’abazima gusa ibihe nkibi haricyo bimbwira kuburyo igisebe mfite mu mutima kivirirana nk’icyako kanya ndibuka ijoro njye nawe na Rurangwa Gaston, MYP na Bob Karemera, Sharon... twizihizaga umunsi w’amavuko wanyu mwese….”.
Yakomeje agira ati “ … Allah azaguhe ubwami bwe bwiza mwibanire natwe niyo nzira i will alwyz lve u as my bro ntigeze mbasha kubona HAPPY HAPPY AHO UHEREREYE MAZE WISHIMANE NABAMARAYIKA BARIRIMBA BATI HAPPY B DAY Hirwa Henry”.
Henry yari umuhungu umwe mu bana bane akaba yaravukiye mu gihugu cy’u Burundi. Yabaye umuhanzi mwiza benshi batangagaho urugero, by’umwihariko uburyo yabanaga neza n’inshuti ze ndetse n’umuntu atazi ntiyazuyazaga kumwereka urugwiro.

Mbere gato y’uko yitaba Imana, Henry Hirwa yari afite gahunda yo gukora itorero rigamije gufasha abarwayi ariko yitabye Imana ataragishyira mu bikorwa ariko yari amaze kubiganirizaho abantu benshi mu rwego rwo kugirango igikorwa gitangire.
Imana ikomeze umuryango, inshuti n’abavandimwe be kandi imuhe iruhuko ridashira.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
tuzahora tukwibuka
huumm Am speachless, gusa wagiye tukigukeneye"!RIP Hirwa and Happy Birthday 2 u!!!
huumm Am speachless, gusa wagiye tukigukeneye"!RIP Hirwa and Happy Birthday 2 u!!!