Inganzo ya Cecile Kayirebwa ikomoka kuri Se wayoboraga Korali yo kuri Ste Famille

Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa ureberwaho na benshi mu bakora umuziki gakondo, burya ngo umuziki we awukomora mu muryango we cyane cyane ku mubyeyi we (Se) wari umuyobozi wa Korali y’Abagatorika muri Kiriziya y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) ya Kigali.

Benshi bahoraga bibaza inkomoko y’inganzo y’uyu mubyeyi usazanye ijwi ry’umwimerere n’imbaraga zo gushayaya bya Kinyarwanda, ariko aherutse guhishura ko ubuhanga bwe abukura mu muryango aho akomoka.

Ubwo umunyamakuru wa Isimbi TV yamubazaga aho akomora inganzo, Kayirebwa yavuze ko hari abahanzi yemera batabashije no gusohora indirimbo zabo ku maradiyo kuko icyo gihe byari bigoye, ariko avuga ko aho yabanje kwigira kuririmba ari mu rugo rw’ababyeyi be, kuko ngo Se yari umuririmbyi muri Koraliyo kuri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu.

yagize ati “Ku rukundo rw’indirimbo no kuririmba nabivanye iwacu. Data yari umuririmbyi wanabikundaga cyane. Kuwa gatandatu abagabo bazaga iwacu kwitozanya na Papa kuko ku cyumweru babaga bazaririmba muri misa nkuru, n’iyo indirimbo za kiriziya zarangiraga, Data yaturirimbiraga izindi ndirimbo zisanzwe natwe tukamuririmbira izo ku ishuri tukigishwa kuririmba ariko nannjye narabikundaga cyane”.

Uretse ubu bumenyi bw’ibanze yakuye kuri Se, Kayirebwa yanahishuye ko yakundaga gukurikira umuziki wa Rugamba Sipiriyani, ndetse ngo baranahuye baramenyana, anamenyana na ‘Ibihangange bya Sentore’, hamwe n’andi matorero y’Abanyarwanda yasanze mu nkambi i Bujumbura, harimo iryatozwaga na Uwera Florida.

Aba bose ngo yagiye abakuraho ubuhanga n’ubumenyi bwo kuririmba injyana gakondo, uretse ko avuga ko na we yabikundaga ku buryo ibyo yabonaga byahuraga n’ubushake bwo kubibyaza ubuhanzi.

Mu ndirimo ye yitwa ‘Talihinda’, hari aho yumvikanisha ko mu bahanzi bari mu Rwanda ntawe uruta Rujindiri, ndetse akagaruka no kuri Munzenze, bikumvikanisha ko aba na bo afite ibyo yabigiyeho mu iterambere ry’umuziki we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka