Indirimbo ya Noheli ya Boney-M, isobanuye mu Kinyarwanda

Umwana w’umuhungu wa Mariya
Yezu Kirisitu
Yavutse kuri Noheli
Kandi umuntu azabaho iteka
Kubera umunsi wa Noheli

Kera cyane i Betelehemu (Bethlehem)
Nk’uko Bibiliya ibivuga
Umwana w’umuhungu wa Mariya
Yezu Kirisitu
Yaravutse kuri Noheli

Nimwumve abamalayika baririmba
Ko umwami yavutse
Kandi umuntu azabaho iteka
Kubera umunsi wa Noheli

Umwana w’umuhungu wa Mariya
Yezu Kirisitu
Yaravutse kuri Noheli

Abashumba na bo
Baragendaga ninjoro
Babona inyenyeri nshya ishashagirana
Bumva abaririmbyi baririmba indirimbo ivugira kure

Nimwumve abamalayika bararirimba
Ko umwami yavutse kandi umuntu azabaho iteka
Kubera umunsi wa Noheli
Mu kanya gato isi yuzura urumuri
Inzongera zose zirirangira

Hari amarira n’ibitwenge by’umunezero
Abantu bose bavugira hejuru bati
Buri wese amenye ko hari icyizere cy’amahoro kuri twese

Yozefu n’umugore we Mariya
Bajya i Betelehemu (Bethlehem) muri iryo joro
Bahageze babura aho bibarukira umwana
Nta hantu na hamwe babonaga

Ni uko babona ikiraro kiri cyonyine
Harimo umuvure inka zariragamo
Aho ni ho umwana w’umuhungu wa Mariya yavukiye

Nyagasani wohereje umwana wawe kuducungura
Nyagasani waratwihaye wowe ubwawe
Nyagasani ntituzongera kubohwa n’icyaha
Kandi urukundo ruzongera rwimikwe

Nyagasani, bari barihebye none baramubonye
Nyagasani, atamirije ikamba ry’urumuri rusa na zahabu
Nyagasani baraza baramukikiza
Kugira ngo bamubone maze bamusingize

Uyu munsi uzabaho iteka ryose
Shimwa nyagasani
Babanje gushidikanya
Ni we kuri ibihe byose
Ese ni iki bamenye kuri wowe
Shimwa nyagasani
Bari baratakaye udahari, bari bagukeneye bikomeye

Shimwa nyagasani
Turaramya umwana wawe
Ni imana yigize umuntu
Ni ibyishimo bihebuje
Shimwa nyagasani, ni uw’agahebuzo
Ntibari bazi ibyo bafite kugeza igihe izuba ryamanukaga

Nyagasani (shimwa Nyagasani)
Watwoherereje umwana wawe kuducungura
Nyagasani (uyu munsi uzabaho iteka ryose)
Waratwihaye wowe ubwawe
Nyagasani (ngaho shimwa Nyagasani)

Icyitonderwa:

Ntuzacikwe n’ikiganiro cy’indirimbo zisobanuye ku wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021, hazaba harimo izindi ndirimbo za Noheli zisobanuye, guhera 06h30 kugeza 07h30 (mu gitondo).

Reba indirimbo Mary’s Boy Child ya Boney M.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Komerezaho kbs uracyaruwambere mukuduha indirimo zibihe byose zisobanuye mururimi rwacu twumva twese👍

Nshimiyimana fabien yanditse ku itariki ya: 24-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka