Indirimbo ‘Waah’ ya Diamond na Koffi Olomide ikomeje guca agahigo ku Isi

Indirimbo ‘Waah’ ya Diamond wo mu gihugu cya Tanzaniya afatanyije n’icyamamare cyo mu gihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Koffi Olomide, yari itegerezanyijwe amatsiko menshi n’abantu batari bake, ikomeje guca agahigo ko kurebwa cyane kuri Youtube ku buryo budasanzwe.

Iyi ndirimbo imaze iminsi ibiri amashusho yayo ageze hanze, ariko imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 4 n’ibihumbi 300, agahigo kadasanzwe ku bakunda muzika muri Afurika no ku isi.

Nyuma y’iminota 33 video y’iyi ndirimbo igeze hanze, yari imaze kurebwa n’ibihumbi 22, mu minota 48 gusa abantu ibihumbi 100 bari bamaze kureba iyi ndirimbo.

Mu isaha imwe, abantu ibihumbi 200 bari bamaze kuyireba, mu masaha ane ibihumbi 500 byari byayirebye, mu masaha umunani abantu bagera kuri miliyoni imwe bari bamaze kuyireba.

Mu masaha 13 yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2 ndetse ihita ica agahigo k’indirimbo zose muri Afurika gukora ibintu nk’ibyo.

Uku kurebwa cyane kw’iyi ndirimbo, Diamond Platnum yakuvuzeho, ashimira abantu bakomeje kumugaragariza urukundo.

Ubwo yari ari gukorana indirimbo na Koffi, Diamond yari yatangarije itangazamakuru rya Tanzaniya ko agiye gukorana indirimbo n’umwami wa Afurika mu muziki.

Yagize ati “Ngiye gukorana indirimbo n’umwami wa Afurika mu muziki kandi indirimbo yacu izaza imeze neza cyane bitarabaho”.

Koffi Olomide we yavuze ko agiye gukora indirimbo n’umuvandimwe we kuko yumva afite amaraso y’Abanyekongo n’Abanyatanzaniya.

Yagize ati “Turi abavandimwe njya numva bavuga ko umwe mu babyeyi banjye akomoka muri Tanzaniya, tugiye gutitiza isi muri muzika”.

Abantu benshi bafite amatsiko yo kuzareba niba iyi ndirimbo ishobora kuzahigika indirimbo zakunzwe cyane ndetse zikanarebwa n’abantu benshi nk’iyitwa Despacito iheruka guca agahigo ko kurebwa na miliyari zirindwi z’abatuye isi mu gihe cy’imyaka itatu.

Reba Video y’indirimbo ‘Waah’ ya Diamond na Koffi Olomide

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turabashimira kumakurumeza mudushitsaho imana ibahe imigisha murakoze cyne

Uno Jean marie yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ewana muba mwatwitse 2 gahund ni saza furka

Dj dan yanditse ku itariki ya: 4-12-2020  →  Musubize

Kabisa warabikurikiranye peuh
Ngahox ujye ukurikirana nuburyo bagenzi bacu babanyarwanda bakoresha NGO bagire icyo bageraho bidacitye mu bishegu

Alias yanditse ku itariki ya: 2-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka