Indirimbo ‘None Twaza’ ya Kayirebwa iri mu zihatana mu irushanwa rya ISC 2020

Umuhanzi Cécile Kayirebwa yishimiye kuba indirimbo ye, ‘None Twaza’ yashyizwe mu cyiciro gisoza mu irushanwa mpuzamahanga ry’indirimbo zanditse neza ‘International Songwriting Competition’ ritegurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kayirebwa waririmbye indirimbo nyinshi nziza zirimo iyitwa ‘Tarihinda’yifashishije imbuga nkoranyambaga yasangije abafana be ayo makuru meza, anabasaba gukomeza gutora, kugira ngo iyo ndirimbo ye izegukane icyo gihembo gifite agaciro k’Amadolari ibihumbi ijana na mirongo itanu ($150.000), ni ukuvuga abarirwa muri Miliyoni 146 z’Amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’ibindi bihembo bikubiye muri iryo rushanwa.

Ku rubuga rwa Twitter, yagize ati “#NoneTwaza yabyitwayemo neza, kuko yageze mu cyiciro gisoza irushanwa rya ‘ISC2020’ ndumva nishimiye kuba umwe mu bahanzi bagize 1% by’abahanzi 26.000 baturutse hirya no hino ku Isi bitabiriye irushanwa. Ubu ahasigaye ni ah’abakemurampaka gutoranya abatsinze. Mushobora gukomeza gutora”.

Nk’uko bisobanurwa n’abategura irushanwa, abantu 71 bazatsinda mu byiciro 25, bazatangazwa muri Mata na Gicurasi 2021. Kandi buri muntu muri abo bazaba batsinze, azahabwa amafaranga n’ibindi bihembo.

Irushanwa mpuzamahanga ry’Abanditsi b’indirimbo (The International Songwriting Competition - ISC) ni irushanwa riba buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka