Indirimbo naririmbye kuri Shitani nabitewe n’uburyo abantu bamufata – Mani Martin

Umuhanzi Mani Martin avuga ko mu ndirimbo 8 ziri kuri Alubumu ye yise Nomade agiye kumurika tariki 26 Gicurasi 2023 harimo indirimbo yitwa Lucifer (Shitani) yahimbye abitewe n’uko abantu benshi bamufata.

Mani Martin
Mani Martin

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Mani Martin yavuze ko indirimbo ‘Lucifer’ yayihimbye biturutse ku biganiro amaze iminsi agirana n’abantu baba bakurikiranyweho ibyaha bikomeye, yababaza impamvu bakoze ibyo byaha bakamubwira ko bashutswe na Shitani.

Ati “Hambere aha mu myaka yashize nigeze guhura n’abantu bakoze ibyaha bikomeye turaganira nababaza impamvu yabibateye bamwe bakambwira ngo ni Shitani yabashutse, abandi bakavuga ngo ni abantu babashutse, jyewe nkababaza nti umutimanama wawe wo wabitekerezagaho iki, bagafata akanya ko kwitekerezaho bakansubiza ngo ni Jyewe wabikoze”.

Mani Martin avuga ko ibyo bintu byamugumyemo akomeza kugenda atekereza no ku bundi buzima abantu bakoramo amakosa bakabyitirira Shitani ntibumve ko ari uruhare rwabo.

Umuhanzi Mani Martin avuga ko impamvu Alubumu ye yayise ‘Nomade’ byaturutse ku mibereho y’abantu bagenda bimuka mu buzima bwabo bwa buri munsi anabihuza n’ubuzima bwe kuva akiri muto ko na we bwaranzwe no kugenda yimuka.

Ati “Iyo urebye abantu ku isi hose muri rusange usanga imibereho yabo bahora bimuka bava ahantu bajya ahandi bashakisha imibereho myiza hirya no hino.”

Mani Martin avuga ko anabihuza n’ubuzima bwe akiri muto kuko na we yimukaga ashakisha ubuzima bwisumbuye ku bwo yabagamo.

Ku bijyanye n’umwambaro aherutse kugaragaramo afite n’umusambi mu ntoki, Mani Martin avuga ko umusambi ari igisobanuro cy’ibyo kera baryamiraga.

Ati “Ngaragaza ko umusambi mfite mu ntoki ari uburyo abantu bafataga ibintu byabo byose n’ibiryamirwa bakimuka bakagenda gushakisha imibereho”.

Alubumu nshya ya Mani Martin iriho indirimbo umunani.

Reba indirimbo ‘Nomade’ Mani martin yitiriye Alubumu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo Mani Martin avuga ni ukuli.Abantu iyo bakoze ibyaha,bavuga ko ari Shitani yabashutse.Ibyo ntabwo bihuye nuko bible ivuga.Amabi abantu bakora,babiterwa n’Umutima nama wabo.Icyo Satani akora gusa,ni ukukogeza no ku kugutera inkunga.Ariko aba ari wowe watangiye icyo kifuzo.Umukristu nyakuli,yirinda kugira ikifuzo cyo gukora ikibi,kandi akakirwanya.Urugero,nubwo abantu millions na millions bakora ubusambanyi,bakabyita gukundana,Umusore Yozefu yahunze umugore wa Potifar ngo bataryamana.Yarwanyine icyaha.Abakristu nyakuli baramwigana.

gasana yanditse ku itariki ya: 21-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka