Indirimbo Henzapu ya Bruce Melody yari yavanywe kuri YouTube yagarutse

Indirimbo ‘Henzapu’ Bruce Melody aherutse gukora ikavanwa ku rubuga rwa YouTube yamaze kugarurwaho n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bashatse ko ivaho.

Bruce Melody
Bruce Melody

Iyi ni indirimbo Bruce Melody yari yakoze mu buryo butandukanye n’ubwo akoramo, kuko ibikorwa byose by’ikorwa ryayo byari byatangiye imbonankubone abafana be bari kuyireba ku rubuga rwe rwa Instagram, ihita inasohoka, ariko imaze iminsi mike ku rubuga rwa YouTube ihita ivanwaho nyuma y’ibirego bayireze bavuga ko irimo amagambo y’urukozasoni.

Uwiyita The Catbabalao ni we wabanje kuvuga ko iyi ndirimbo atayishaka kuri YouTube, ndetse ahita anavuga ko Bruce Melody natabasaba imbabazi indirimbo ye bahita bayirega ibirego ikavanwa ku rubuga rwa YouTube byihuse.

Uyu yamuhaye amasaha 48 ntarengwa ngo abe yamaze gusaba imbabazi, ariko Bruce Melody ngo yanga gusaba imbabazi birangira indirimbo ivanywe ku rubuga.

Indirimbo ikivanwa ku rubuga, Bruce Melody yanditse itangazo amenyesha abakunzi be ko adashaka guterana amagambo kubera ikinyabupfura yatojwe, ariko yizeza abafana be ko indirimbo izagaruka vuba nyuma yo kwandikira urubuga rwa YouTube.

Yari yavuze ko ku ku wa mbere w’itariki 30/03/2020, aribwo uru rubuga ruzamusubiza nyuma yo gukora isuzuma ry’ibirego bareze igihangano cye.

Mbere y’uko ibi biba, The Catbabalao umwe mu bari bareze iyi ndirimbo, yasabye abamukurikira ko bemeza niba Bruce Melody ababarirwa cyangwa akanirwa urumukwiye, ijanisha rinini rimusabira ko ababarirwa, indirimbo ihita igarurwa kuri YouTube mbere y’uko ku wa mbere hagera.

Nta kintu Bruce Melody yahise ashaka gutangaza ku by’iyi ndirimbo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ntuye mukarere kanyamasheke umure wabushekeri akagari kabuvungira ndabakunda cyane

munguyiko nzabugirirwa yanditse ku itariki ya: 12-06-2020  →  Musubize

Yusuf urakoze cyane twari tuyobewe ibyo aribyo

ALIAS yanditse ku itariki ya: 31-03-2020  →  Musubize

Yusuf njyendumva ayo makuru uduhaye ahubwo noneho yumvikana kuko twarituyobewe ibyo aribyo ,ALIAS

ALIAS yanditse ku itariki ya: 31-03-2020  →  Musubize

None uwo muntu witwa Thecat ashinzwe ik? ntawamenya kata ziri hano hanze ni dange kbx gs natwe twitwa #Mbega comedians kuri #youtube.

Vigorious yanditse ku itariki ya: 31-03-2020  →  Musubize

Ariko ntibakabashuke ngo namwe mwirirwe mubeshya rubanda mutakoze na research yanyu. Indirimbo yagizwe privet na Bruce Melody ubwe kuko iyo ubaye reported kubera kwica amategeko n’amabwiriza agenga youtube video iba removed ntabwo iba privet nimugenzura munyuze kuri link isanzwe y’indirimbo rero murabona ko itari removed ahubwo yagizwe privet. Nta muntu numwe ufite ubushobozi bwo gufata video itari iyo kuri channel afitiye email na password ngo ayigire privet. Bruce Melody yikanze umurindi wa hit nshya yo muri ladies empire ashya ubwoba yishyura ziriya nzererezi ngo zibyiyitirire bitume indirimbo ikomeza kuvugwa. Umunyamakuru mwiza ni utarangamira ibyo yeretswe gusa ahubwo akanareba ibyo badashaka ko abona.

Yusuf yanditse ku itariki ya: 30-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka