Indirimbo ‘Dina’ ya Nyakabwa Lucien yayihimbiye umukobwa yakundaga
Nyakabwa Lucien waririmbye Rubunda ku mazi, Nyiragitariro, Dina, Ihogoza, Mwana wa mama, Ikica amahirwe gitera uburwayi n’izindi, yatabarutse mu 1995 afite imyaka 41 gusa asiga ibihangano bitari byinshi kuri Radio Rwanda ariko yigeze no kuririmbana na Nkurunziza François mu ndirimbo Uko nagiye i Buganda.
Umukobwa we Umuhire Martine avuga ko yababajwe cyane no kuba hari umuhanzi wasubiyemo ‘Rubunda ku mazi’ atabisabiye uruhushya, yarangiza ntanandikeho ko ari iya Nyakabwa yasubiyemo.
Undi wabikoze ariko byibuze akandikaho ko ari iya Nyakabwa yasubiyemo, ni Byumvuhore Jean Baptiste wasubiyemo iyitwa ‘Ihogoza’.
Indirimbo za Nyakabwa Lucien ahanini zibandaga ku bintu byabayeho, urugero nk’iyitwa Dina, Umuhire Martine avuga ko yayihimbiye umukobwa bakundanaga akaza gushakwa n’umuzungu.
Kurikira iki kiganiro aho Umuhire Martine avuga amateka ya se Nyakabwa Lucien umenye n’inkomoko y’izina Nyakabwa:
Kanda hepfo wumve indirimbo ‘Dina’ ya Nyakabwa Lucien
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|