Imyambarire idasanzwe mu byaranze igitaramo cya Omah Lay (Amafoto)

Igitaramo cy’imbaturamugabo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 13 Ugushyingo 2021 cya Kigali Fiesta, cyasusurukijwe n’umuhanzi w’Umunya Nigeria, Omah Lay, kikaba cyaragaragayemo udushya cyane cyane mu myambarire, aho abasore bo mu itsinda Symphony Band baserutse bambaye amajipo.

Indirimbo za Omah Lay nka Damn, Godly, Understand kuza kugera kuri Free my Mind yasohotse ageze i Kigali aje gutaramira Abanyarwanda, zakoze ku mutima abakunzi ba muzika bumva batatangwa kujya kumwereka urukundo bamufitiye.

Omah Lay ku rubyiniro
Omah Lay ku rubyiniro

Ubwitabire bwari buri hejuru muri icyo gitaramo bishingiye ku nyota abakunzi b’umuziki bari bafite nyuma y’igihe kirenga umwaka n’igice ibitaramo byarahagaze kubera Covid-19.

Abahanzi Nyarwanda barimo Davis D, Platini, Bushali, Ish Kevin, Ariel Ways na Juno Kizigenza berekanye ko umuziki Nyarwanda ufite imbaraga, ndetse Abanyarwanda bawunyotewe kuwumva no kuwubyina.

Omah Lay agakote yari yaje yambaye byageze hagati akajugunya mu bafana kubera uburyo abakunzi be bamwakiriye ku rubyiniro.

Omah Lay utarashoboye guhishira amarangamutima ye ku nkumi z’Abanyarwandakazi, yaje gusaba babiri muri bo kuza bakamusanga ku rubyiniro maze umuziki si ukuwuceka biratinda.

Uyu muhanzi kandi yasabye umwe mu bafana bari begereye ku rubyiniro kumutiza telefone ye ngo amusigire agafoto k’urwibutso nyuma yaho abonyeko benshi mu bitabiriye iki gitaramo bamaze umwanya munini bari kubika gihamya cy’uko bari kumwe, maze na we akoresha telefone y’umufana yifotora ifoto azatunga nk’urwibutso.

Itsinda rya Symphony ryaje gufasha uyu muhanzi ku rubyiniro, ryaserukanye umwambaro w’amajipo nyuma y’uko mu gitaramo cya Bruce Melodie bongeye guseruka bambaye umwambaro wagaragaye muri filime igezweho kuri ubu ya Squid Game, ibintu byatangaje cyane abari baje kwitabira icyo gitaramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka