Imyaka 12 irashize Lucky Dube atabarutse – Ngo ntiyanywaga inzoga n’itabi

Nyuma yo gukuramo inda nyinshi, nyina wa Lucky Dube, yasabye Imana ko yamufasha akabyara umwana muzima. Uwo mwana yabaye Lucky, bivuga umunyamahirwe. Yavutse tariki ya 03 Kanama 1964, avukira mu gace kitwa Ermelo mu Ntara ya Mpumalanga, muri Afurika y’Epfo.

Dube, yakuze arerwa na nyina gusa, kuko yatandukanye na se mbere y’uko avuka. Dube kandi, ngo akimara kuvuka, yagize uburwayi bukomeye cyane, ku buryo umubyeyi we yari yaratakaje icyizere cy’uko azabaho.

Dube, mu rurimi rw’iki Zulu bivuga « Imparage ». Amazina ye yose ni Lucky Philip Dube, umugabo wamenyekanye mu njyana ya reggae, aririmba « Umuntu » ku buryo bunyuranye.

Kuba Rasta si ukunywa ibiyobyabwenge

Abantu benshi bakunda kwitiranya kuba umu Rasta, no kunywa inzoga n’urumogi. Lucky Dube yemeraga ko abantu ari bamwe ku Mana, kandi ntiyigeze anywa itabi n’inzoga. We ubwe yagize ati : « Niba kuba Rasta ari ukugira dreadlocks (imisatsi ikunze kuranga aba Rasta), kunywa urumogi no gusinda, ubwo sindi rasta. Ndi rasta, niba kuba rasta ari ukugira amahame, n’uburyo bwo kubaho neza ».

Yavuze ko ababazwa n’uko abantu bumva ko kuba umu rasta ari ukunywa ibiyobyabwenge. Kuri we, ngo umuntu utagendera mu murongo w’urukundo, utubaha ubuzima bwe ngo agaragaze isura nziza mu bantu, atari umu rasta.

Mu ndirimbo ze, yagiye aririmba we ubwe, ubuzima yabayemo akiri muto, akaririmba amateka y’isi, politiki, cyane cyane yigisha urukundo mu bantu aho nyinshi mu ndirimbo ze arwanya ikintu cyose cyatuma umuntu ahemukira mugenzi we.

Lucky Dube yavuze ko indirimbo « One Love » ya Bob Marley, yayigendeyeho kenshi mu kwandika indirimbo ze, kuko ngo yumvaga irimo ubutumwa bukomeye, abantu bakeneye kumva. Mu myaka 25 gusa, Lucky Dube yasohoye albums 22, ziririmbye mu ndimi zitandukanye, zirimo iki Zulu, Icyongereza n’iki Afrikaans.

Muri Afurika y’Epfo, ni we muhanzi mu njyana ya Reggae wacuruje umuziki cyane kugeza n’ubu atakiriho, indirimbo ze ziracyatunze bamwe mu muryango we.

« Lucky Dube yishwe » ijambo ryakuye umutima benshi

Urupfu rwe rwatunguye buri muntu wese, kuko nta watekerezaga ko Dube, yakwicwa mu buryo bw’ubugome, ibintu yaririmbye kenshi, asaba abantu kujya kure yabyo. Yishwe arasiwe mu gace kitwa Rosettenville, mu nkengero z’umujyi wa Johanesburg, mu ijoro ryo ku wa 18 Ukwakira 2007, yicwa n’abajura bashakaga kwiba imodoka ye. Yarashwe ari kumwe n’abana be babiri, umuhungu w’imyaka 16 n’umukobwa w’imyaka 15, aho yari abajyanye gusura nyirarume w’abo bana.

Byavuzwe ko abamwishe bamurashe amasasu atanu bakaba barashakaga kwiba imodoka yari arimo. Abantu batanu bahise batabwa muri yombi. Batatu muri bo, bahamwe n’icyaha maze mu kwezi kwa Werurwe 2009, bakatirwa gufungwa burundu.

Hari Abanyarwanda bagize amahirwe yo kumubona imbonankubone, kuko yakoze ibitaramo inshuro eshatu i Kigali, aho ubwa nyuma yitabiriye FESPAD mu mwaka wa 2006.

Yasize umugore n’abana 7. Imyaka 12, irashize, ariko uyu muhanzi, yabaye umudapfa mu mitima ya benshi.

Buri mwaka, abakunzi be mu bihugu binyuranye, bakora urugendo cyangwa ibitaramo byo kumwibuka
Buri mwaka, abakunzi be mu bihugu binyuranye, bakora urugendo cyangwa ibitaramo byo kumwibuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Lucky phllipo dube yadukuye mumwijima adushyira mumucyo w’ibyiza kubw’indirimbo yarimbye nka i’ve get you baby ndetse na remember me gusa RIP naruhukire mumahoro nibyo twese tumwifurije we remember dube always

Giroud yanditse ku itariki ya: 29-09-2022  →  Musubize

NAGIZE UMUBABARO MWINSHI NUMVISE IYI NKURU IYO BAMUTWARA IMODOKA BAKAMUREKERA UBUZIMA ABANTU BARAKWIYE KUVANA NINGESO YO KWICA KUKO TWESE TURI BAMWE IMBERE YIMANA TUREKE GUPFA IVYISI KUKO NTAMUNTU AMARA IMYAKA AMAJANA ABIRI KWISI MURAKOZE

CHADRACK yanditse ku itariki ya: 13-06-2021  →  Musubize

Lucky Dube yari intwari ariko mukosore hariya ko aheruka mu Rwanda muri FESPAD ntago byaba ari 2016 kuko yari yaratabarutse (Komeza uruhukire mu mahoro Dube)

Lucky Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 19-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka