Imvune yatumye ahagarika umupira w’amaguru ayoboka ubuhanzi

Umuhanzi Ma Voice, wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Rwanda, yahishuye uburyo imvune yagize yatumye yisanga afite impano no mu kuririmba.

Ma Voice
Ma Voice

Uyu musore uri mu bashya bo guhanga amaso muri uyu mwaka, mu kiganiro DUNDA SHOW yagiranye na MC Tino kuri KT Radio, yavuze ko yabaye umukinnyi ndetse akina ku rwego rwo hejuru mu ikipe ya Zebre FC yaje guhinduka Gicumbi FC, ariko aza kugira imvune yatumye adakomeza gukina ruhago.

Yavuze ko akimara kugira imvune, yumvaga azakira agasubira mu kibuga, ariko umunsi umwe ubwo yariho atembera yabonye itsinda ry’abantu aryegera yifuza kumenya icyo bari gukora, asanga barimo kuririmba ndetse bamusaba ku yabiyungaho niba bitamubangamiye.

Ati "Nari ndimo ngenda ntembera ahantu hatuje [Nature], mbona abantu hirya yanjye, ngenda ngiye kureba icyo bari gukora nsanga harimo n’inshuti zanjye barimo kuririmba, bari bavuye gusenga ndabegera mbona ni byiza."

Akomeza avuga ko bongeye kumutumira ikindi gihe ndetse atangira kujya ajya gusenga, agafatanya na bo kuririmba biza kurangira yisanze atangiye kuririmba maze umupira w’amaguru awushyira ku ruhande.

Ma Voice watangiriye mu rusengero aririmba izihimbaza Imana muri Korali, avuga ko yaje kuba umuntu wo mu rusengero cyane, ndetse uko yakomezaga kuririmba yaje kujya azamurwa mu ntera akajya ayobora abandi.

Ati "Urebye ubunararibonye nagize, bwagiye buzamukira mu mwanya munini nabihaye, ngenda mbimenya gahoro gahoro nshobora kuririmba imbere y’abantu, ngera n’aho dushinga itsinda (Group) mu rusengero itari worship team yitwaga ‘Angel Voice’.

Akomeze avuga ko izina Ma Voice arikomora ku matsinda yagiye abamo mu rusengero, kuko nyuma yo kuva muri Angel Voice, baje gushinga irindi tsinda ryitwaga The One Voice. Ati "Ibintu byose by’ama voice byarankurikiranye ni yo mpamvu nitwa Ma Voice."

Uyu musore avuga ko mu rusengero yahavanye impamba ikomeye yagiye yungukira ku bamurushaga, bituma yumva yakwinjira mu muziki by’umwuga nubwo yari afite ikibazo cy’ubushobozi.

Kubera amikoro yari make, Ma Voice avuga ko yatangiye kwegera abanyamuziki babimazemo igihe, maze atangira aririmba karaoke kugira ngo yegeranye ubushobozi bwo gukora umuziki nk’umwuga.

Ati "Natangiye kwegera abahanzi bakora karaoke, ntangirira kuririmba muri band ya Eric Mucyo, mu gihe cy’umwaka umwe, yaramfashije igihe kiragera turatandukana njya gukora ku giti cyanjye, nkajya ntegura ibitaramo mu tubari ngo ndebe ko nabona amafaranga."

Nubwo yatangiriye muri karaoke ashakisha ngo abone ubushobozi, inzozi ze yumvaga ashaka kugeraho kugira ngo amenyekane kurushaho nk’umuhanzi, yabonaga bitazamukundira.

Ati "Muri karaoke, urabona umuntu ararimba, bakamukunda bakamwishimira ariko bikarangirira aho ntabwo waba icyamamare nk’uko mbyifuza, kuko ndashaka kuba umuhanzi w’icyamamare ku giti cyanjye."

Uyu musore wamaze kubona n’abazamufasha mu rugendo rwe rwa muzika, yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ’Romantic’, ishingiye ku nkuru mpamo, aho aba avuga ku muntu uhura n’undi akamuhindurira ubuzima akumva ari we uzamubera umufasha ubuzima bwose.

Ma Voice avuga ko mu myaka itanu iri imbere, yifuza kuba umuhanzi mpuzamahanga akitabira cyangwa agategura ibitaramo bikomeye cyane.

Umuhanzi Ma Voice
Umuhanzi Ma Voice

Indirimbo Romantic ya Ma Voice:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka