Imodoka yari ijyanye abahanzi bari muri PGGSS i Gicumbi yagize ikibazo
Imodoka yari itwaye abahanzi bari muri PGGSS II ibajyanye i Gicumbi kuri uyu wa gatandatu tariki 26/05/2012 yagize ikibazo ishaka gushya nk’uko byatangajwe na King James ku rubuga rwa Twitter.
Abinyujije kurubuga rwe rwa Twitter, umuhanzi King James yanditse aya magambo: “Imodoka yariduhiriyeho ariko uwabereka ukuntu tubyiganiye mu madirishya hahhahahahahaha thank God”. Aya magambo yanditswe mu ma saa cyenda z’amanywa.
Benshi mu babonye ubu butumwa, bagize icyo babivugaho bamwe bamubaza uko byagenze abandi basa n’abinubira ibi bintu bikomeje kuba kuri izi modoka zitwara abahanzi bari muri PGGSS. King James yongeyeho ko n’ubwo byari bigenze bityo, ubu nta kibazo bafite.
Twagerageje guhamagara King James kuri telefoni ngo tumubaze uko byifashe ntibyadukundira, duhita tumwandikira kuri twitter bwo ahita adusubiza agira ati: “Clemy, nta kibazo ni akabazo gato imodoka yari igize ariko tumeze neza.”
Ubu igitaramo cyatangiye aho bari gutaramira Abanya-Gicumbi, hakaba habanjemo umuhanzi Jay Polly.
Mu minsi ishize nabwo imodoka zari zitwaye abo bahanzi zaragonganye ubwo zajyaga i Nyagatare ariko nabwo nta wagize icyo aba.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko se ibi byo twabyita iki ra???aha, yewe Imana itube hafi pe!naho ubundi...