Iminsi mike mbere y’ubukwe bwe, Tanasha yaba atwite inda ya Diamond

Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz yagaragaye asoma ku itama n’urukundo rwinshi umukunzi we Tanasha, ariko bigaragara ko umukobwa atishimye.

Tanasha na Diamond bazashyingiranwa kuri Saint Valentin
Tanasha na Diamond bazashyingiranwa kuri Saint Valentin

Ibi byabaye ubwo bari bitabiriye ibirori byo gushyira hanze umubavu mushya "DE LA BOSS Perfume Launch", ariko bigaragara ko umukobwa atishimye cyangwa ananiwe cyane. 

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram rukunze gukoreshwa cyane n’ibi byamamare, abantu benshi bahise batangira kuvuga ko Tanasha yaba atwite inda ya Diamond, kuko ngo iyo hari umukobwa utwite inda ye, amwereka urukundo rudasanzwe.

Umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko nta gisibya ubukwe bwe na Tanasha buzaba ku munsi w’abakundana Saint Valentin ya 2019. Kuri Diamond, uyu munsi ngo ni uw’amateka kuri we, kuko kuri uyu munsi mu mwaka wa 2018, nibwo uwari umukunzi we Zari Hassan, yatangaje ko iby’urukundo rwe na Diamond birangiye. Akaba yarifuje ko ari wo munsi nanone yakubakiraho urukundo rwe rushya.

Diamond Platnumz agiye kubana na Tanasha, nyuma yo kubyarana abana babiri na Zari, n’undi muhungu umwe yabyaranye na Hamisa Mobetto, bikaba byaranavuzwe ko hari n’umukobwa w’umurundikazi bafitanye umwana. Abantu batangajwe no kuba yarafashe icyemezo cyo kubana n’umugore umwe, kuko ubundi yari amenyerewe mu nkundo za hato na hato, bivugwa ko yaba yaranacudikanye n’umunyarwandakazi uzwi ku izina rya ShadyBoo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NABIRENZE MISTA

FABRICE yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

Ndabona mu gituza cya Tanasha handitse ngo "pour l’amour de Dieu".Bisobanura ngo "kubera urukundo rw’Imana".Nagirango mwibutse ko kugirango Imana imukunde aruko yabanza kureka kwiyandarika.Yibuke ko abana na Diamond kandi atari umugabo we.Muli Yohana 9:31,havuga ko Imana itumva abanyabyaha banga kwihana.Ntitugakinishe Imana,ngo dukeke ko yumva abantu bose.Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze mu isi izaba paradizo abayumvira gusa,abandi bajye mu ijuru rishya rivugwa muli 2 Petero 3:13.

gatare yanditse ku itariki ya: 31-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka