Imbyino Nyarwanda zakoze ku mutima umuririmbyi Soleil Laurent
Soleil Laurent, umuhanzi w’umunyamerika waje mu Rwanda kwitabira iserukiramuco rya KigaliUp! atangaza ko mu byo akunda ku Rwanda harimo uko Abanyarwanda babyina.

Yabitangaje ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe ku mugoroba wo ku itariki ya 17 Kanama 2017.
Soleil ugeze mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, ubwo yabazwaga ikintu yaba yibuka ku bahanzi bo mu Rwanda mu nshuro ebyiri amaze guhurira nabo muri KigaliUp! yahise avuga ko akunda cyane uburyo babyina.
Agira ati “Nkunda cyane uburyo babyina, uburyo buri wese akunda kubyina. Ubushize umukobwa mwiza w’umunyarwandakazi yanyigishije kubyina. Ntabwo ndabimenya neza ariko narabikunze cyane.”
Uyu muhanzi waje aherekejwe na se umubyara, ubwo yabazwaga niba yakwemera gukorana indirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda, yahise avuga ko byamushimisha cyane.
Ati “Uwo ariwe wese witeguye gutambutsa ubutumwa bw’ubumwe, urukundo, amahoro, uwo twakorana ntakibazo.”

Soleil uzwi mu ndirimbo zivuga ibijyanye n’amahoro, ubumwe n’urukundo yatangaje ko ibyo yigiye ku Rwanda azabijyana iwabo muri Amerika kubibigisha.
Ati “Ibyabaye mu Rwanda ndabizi, Jenoside yakorewe Abatutsi ndayizi nanasuye urwibutso ubushize ubwo nazaga.
U Rwanda rwariyubatse, mubayeho mu mahoro, urukundo n’umutekano, ni ikintu ngomba kuzigisha Amerika kuko twe iwacu hagarutse amacakubiri.
Kubona umuntu akurira mu Rwanda rwabayemo Jenoside ariko akabirenga akagira urukundo, agatera imbere, ni ikintu gikomeye cyane iwacu muri Amerika dukwiye kwigira ku Rwanda.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|