Imbuto Foundation yatangiye urugendo rwo gutegura ArtRwanda Festival, umuhuro ukomeye w’abahanzi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mutarama i Kigali habereye ibiganiro bizwi nka Masterclass, by’abantu bafite impano zitandukanye bigamije kubafasha kubihuza n’isoko ry’umurimo.

Ibi biganiro bya ArtRwanda Ubuhanzi, byateguwe na Imbuto Foundation, byitabiriwe na RDB, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi ndetse n’abashoramari.

Abatanze ibiganiro bari muri uru ruganda rw’ubuhanzi. Byitabiriwe kandi n’abahanzi batandukanye bafite ibihangano birimo iby’umuziki, ibishushanyo n’ibindi.

Bamwe mu batanze ibiganiro harimo umuhanzi Nkusi Arthur ukora n’ubucuruzi, akaba avuga ko hashize imyaka 22 akoresha micro.

Yagaragaje ko impano ari urubuto buri wese agira ariko ntirubyazwe umusaruro mu buryo bumwe.

Ati: "Umuntu wese yifitemo urubuto ariko iyo utarubyaza umusaruro rugupfira ubusa. Aha muri Masterclass bagufasha kumenya niba impano ufite ikenewe ku isoko ry’umurimo, aho ushobora gusanga wifitemo ikintu runaka kikaguha amafaranga ariko ukisanga kitazaguhemba by’iteka".

Nkusi avuga ko buri wese akwiye kwiga neza icyatuma impano ye itagira akamaro ku mukoresha gusa cyangwa uko we ashaka kuyibyazamo umusaruro ahubwo ko nyir’ubwite akwiye kwiga uko impano izabaho ibihe by’iteka ryose.

Malik Shaffy, wiyita umushabitsi agaragaza ko impano yose umuntu afite akwiye kuyimenyekanisha mu buryo bufite akamaro kuko ari nabyo bizana umusaruro. Ati: " Uyu munsi nabereka ukuntu ndenze ariko ibyo ntacyo bimaze, ibifite icyo bimaze ni icyo abambona, abankurikira basigarana kuko nibyo bicuruza kandi bikazana amafaranga".

Malik avuga ko akenshi ku isoko ry’umurimo abaguzi bagura umuntu mbere yo kugura ibyo acuruza cyangwa impano afite. Ati: "Buri wese abyuka ashaka kuba kanaka, ariko ntabwo uzigira uwo utariwe ahubwo ukwiye gusobanukirwa uwo uriwe, ibyo ushaka, itandukaniro ryawe n’abasanzwe bakora nk’ibyo uzanye kugira ngo abantu bagure ibyo ukora".

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, igaragaza ko hari gahunda yo gukomeza gushyigikira abantu banyuze muri aya mahugurwa ya ArtRwanda- Ubuhanzi.

Harimo kureba ibikwiye gukorwa kugira ngo hashobore kurindwa ibihangano, gushaka ibikoresho bifasha abahanzi gucuruza badahenzwe, gufashwa mu birebana no kubona amafaranga mu ma Banki.

Muhire Alex umukozi wa Imbuto Foundation, yasobanuye ko bateguye gahunda ya Masterclass, bafatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ikaba imaze imyaka irenga irindwi, aho kuri uyu munsi bahuje ibyiciro bitatu bimaze kuyinyuramo, hagamijwe gufasha abahanzi kumenya abo bakwiriye gukorana nabo nuko bayikuramo akazi n’umuryango muri rusange.

Muhire yakomeje agira ati: “Uruganda rw’ubuhanzi ruri kugenda rwaguka kuko mbere muri sosiyete y’u Rwanda ntiyumvikanaga, ariko bagenda babyumva kuko twatangiye ari bake ariko bagenda biyongera, nkubu abarenga ibihumbi birindwi bamaze kwiyandikisha kuko babonye ko Leta ibishyizemo imbaraga igamije gushyigikira kwihangira imirimo binyuze mu mpano zitandukanye bafite. Mubo twagiye duhugura harimo abamaze gushinga ibigo byabo barikorera kandi bagatanga akazi ku bandi”.

Munezero Jean Christian, uyobora ubukangurambaga butandukanye, avuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa muri ArtRwanda-Ubuhanzi hari ibyahindutse. Ati: “Twagiye duhura n’abantu bafite ubunararibonye butandukanye. Nkubu wasangaga ushaka kwigira ku muntu ufite ibikorwa mpuzamahanga kuko ari umusitari ariko uburyo akoramo iwabo ugasanga ntibihura neza na hano iwacu mu Rwanda. Bagiye rero batwigisha uko twakwisanisha mbere na mbere n’isoko ry’u Rwanda twabasha guhaza mu mpano dufite nyuma tukazabona kugera ku rwego mpuzamahanga”.

Akomeza agira ati: “Abenshi twaje tutazi gucuruza impano zacu ariko ibiganiro twahawe byatweretse ko impano zidahagije ahubwo ikinyabupfura, ubucuruzi, impano n’ibindi”.

Imyaka irenga irindwi irashize ArtRwanda-Ubuhanzi itangijwe. Iri rushanwa ryashyiriweho gushaka abanyempano mu rubyiruko rw’u Rwanda no kurufasha kuzagura kugira ngo zibashe kungukira benshi.

Kuva mu 2018 ubwo iri rushanwa ryatangizwaga ku mugaragaro, abanyempano basaga 7000 barinyuzemo, ribafasha gutyaza impano zabo no kuzagura.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka