Imbuto Foundation yagejeje ArtRwanda-Ubuhanzi i Huye na Rusizi

Umushinga wa ArtRwanda-Ubuhanzi ni igitekerezo cya Minisiteri
y’Urubyiruko na Minisiteri ya Siporo n’Umuco, ushyirwa mu
bikorwa n’Umuryango Imbuto Foundation.

Urubyiruko ruba rwitabiriye ku bwinshi rugamije kwerekana impano zarwo
Urubyiruko ruba rwitabiriye ku bwinshi rugamije kwerekana impano zarwo

Ugamije kugaragaza impano ziri mu rubyiruko no kuzishyigikira,
kugera ku rugero zibasha gutunga ba nyirazo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Abanyempano 724 bari hagati y’imyaka 18 na 35 bo mu Ntara y’Uburengerazuba n’Amajyepfo, bahuriye mu Karere ka Huye na Rusizi, bagaragaza impano zabo binyuze mu marushanwa y’ibanze ya ArtRwanda-Ubuhanzi.

I Huye, Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’Umunyamakuru Sandrine Isheja Butera, Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli izwi nka Moshions; Umuhanzi Danny Vumbi; Umukinnyi wa filimi, Mazimpaka Kennedy ndetse n’Umunyabugeni Kabakera Jean Marie Vianney.

Abakemurampaka ni abahanga muri buhanzi butandukanye bugaragazwa n'urubyiruko
Abakemurampaka ni abahanga muri buhanzi butandukanye bugaragazwa n’urubyiruko

Iri tsinda, ryagize umwanya uhagije wo kureba impano z’abasore n’inkumi 395, umubare munini wabo ukaba wararushanwaga mu ndirimbo ndetse no mu bugeni.

I Huye hari hahuriye urubyiruko rwo mu turere twa Muhanga, Ruhango, Nyanza, Kamonyi na Huye, uru rubyiruko rukaba rwaragize amahirwe yo kuhahurira na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne.

Mu mpanuro yahaye uru rubyiruko yagize ati” Mukoreshe aya mahirwe akomeye mubonye muzamure impano zanyu.”

Hagaragajwe impano mu kuririmba
Hagaragajwe impano mu kuririmba

Mu Karere ka Rusizi ho hari hateraniye abahanzi baturutse mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi.

Umunyamideli, Sonia Mugabo; Umuhanzi Bruce Melodie; Umunyarwenya Ntarindwa Diogene ‘Atome’, Umuhanzi Mani Martin n’Umunyabugeni, Kibibi Jean de Dieu, nibo bari bagize akanama Nkemurampaka.

Bakiriye abanyempano 329. Muri bo, umubare munini wari abahanzi mu njyana ya Hip Hop na R&B uretse ko hanagaragaye abafite umwihariko wo kuririmba indirimbo ziri mu rurimi rw’amashi.

Rusizi naho kuririmba byiganje mu barushanwaga
Rusizi naho kuririmba byiganje mu barushanwaga

ArtRwanda - Ubuhanzi yibanda ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 rufite impano mu Bugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.

Uwiyandikisha abikora mu gitondo ku munsi w’irushanwa guhera saa moya kugera saa tanu. Uwifuza kwitabira irushanwa kandi yitwaza icyangombwa cyerekana ko ari umunyarwanda ndetse n’igihangano cye, kijyanye n’icyiciro yifuza kwiyandikishamo.

Abiyandikisha barashishikarizwa kandi gushishoza bakabanza kureba niba bazabasha kwitabira ibindi byiciro by’irushanwa bizakurikira amarushanwa y’ibanze.

Amarushanwa y’ibanze azasorezwa mu Mujyi wa Kigali, kuri Kigali Serena Hotel, ku itariki 29-30 Nzeri.

Abaza kurushanwa bitwaza bimwe mu byo bifuza kumurika mu marushanwa
Abaza kurushanwa bitwaza bimwe mu byo bifuza kumurika mu marushanwa

Abazahiga abandi mu duce dutandatu amarushanwa y’ibanze ari kuberamo, bazongera bahurizwe i Kigali, hatorwemo abazakomeza mu byiciro bisigaye by’irushanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka