“Ikinya” nayiteguye umwaka n’igice intwara akabaka miliyoni 3RWf - Bruce Melody
Umuririmbyi Bruce Melody atangaza ko indirimbo “Ikinya” ikunzwe n’abati bake muri iki gihe, yayihimbye akamara umwaka n’igice ayitegura.

Iyi ndirimbo “Ikinya” Bruce Melody yayishyize hanze mbere gato y’uko yerekeza muri Kenya ubwo yari yitabiriye amarushanwa yo kuririmba ya “Coke Studio”, muri Gicurasi mu mwaka wa 2017.
Uyu muhanzi mu gihe kingana n’icyumweru yamaze muri Kenya, yagarutse mu Rwanda asanga indirimbo yasize ikunzwe mu buryo bukomeye.
Ageze no mu Rwanda iyo ndirimbo yakomeje gukundwa, icurangwa ahantu hatandukanye mu tubari, mu tubyiniro mu mudoka ku maradio n’ahandi.
Muri Kanama iyi ndirimbo yaje kuyisubiramo, ayishyira hanze yitwa “Ntidukina”. Iyi ikaba yari igamije kwizihiza intsinzi ya Parezida Paul Kagame.
Bruce Melody ahamya ko kuri ubu nta yindi ndirimbo yahita ashyira hanze kuko ngo "Ikinya cyiracyakunzwe cyane".
Agira ati “Ndi kwibaza ko “Ikinya” kikiri gukora akazi kacyo, nanjye ndacyari mu kandi kazi ko gutegura indirimbo nziza kuruta “Ikinya”, ubwo ibyo aribyo byose ni mu minsi iza kandi bizakunda.”
Akomeza avuga ko kandi “Ikinya” yayikoze igihe kigera ku mwaka n’igice abona kuyishyira hanze.
Ati “Niko nkora ubusanzwe, ntabwo nkunda gutanga ibintu mpubukiye, ibintu byanjye mbiha umwanya.”

Izina “Ikinya” ngo ni izina yumvise akwiriye kwita indirimbo ye ariko ngo ntaho bihuriye n’ubuzima busanzwe abayemo.
Bruce Melody avuga ko kandi iyi ndirimbo yamutwaye akabakaba miliyoni 3RWf abariyemo ibyayigenzeho byose haba kuyikora mu majwi no mu mashusho.
Uyu muririmbyi ariko ntiyemera gutangaza amafaranga imaze kumwungura mu gihe cy’amezi ane ashize igiye hanze.
Ati “Ibyo byo nta gisubizo ndi bubitangeho, ariko ku isoko ry’umurimo ndi
mubahanzi bahagaze neza.
Ku bintu bijyanye n’amafaranga ntabwo nkunze kubiganiraho ariko byose ni byiza. Ntabwo iyi ngiyi yaza ngo inyinjirize amafaranga iyo ziriya zindi ziba zidahari.
Ni ukuyiha umwanya wenda tukareba nk’igihe hazaba hasohotse indi nibwo iki kibazo nagisubiza.”

Hejuru y’ibitaramo binyuranye agenda atumirwamo kubera iyi ndirimbo, Bruce Melody yatangiye no gukora imipira n’ingofero byanditseho “Ikinya”.
Bruce Melody niwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda agiye mu marushanwa ya “Coke Studio”. Akaba abyishimira cyane ndetse anasanga bizageza umuziki nyarwanda ku rwego rwo hejuru.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
komezutsinde huye turakwemera