Ikiganiro na Isimbi wasimbije imitima y’abakunda imbyino za Kinyarwanda mu ndirimbo ’Tarihinda’ ya Kayirebwa
Hashize imyaka 20, Isimbi Laura Karengera agaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Kayirebwa “Tarihinda” yakunzwe cyane mu Rwanda no hanze.

Kuva icyo gihe kugeza ubu abamubonye mu mashusho y’iyi ndirimbo barushaho gukunda imibyinire ye.
Nubwo yagaragaye muri iyo ndirimbo siho honyine yagaragarije ubuhanga n’impano, kuko yari umubyinnyi w’imbyino za Kinyarwanda wazengurutse umugabane hafi ya wose w’u Burayi akora ibitaramo akundisha benshi imibyinire y’indirimbo za Kinyarwanda.
Isimbi yavukiye i Bruxelles mu Bubirigi taliki 21 Ukwakira 1977. Ni umwana wa gatatu mu bana bane bavukana aribo Eric Kirenga, Diane Numukobwa na Serge Cyusa .
Isimbi nubwo akomoka ku babyeyi b’Abanyarwanda ari bo Cecile Kayirebwa na Se Ngango ntiyigeze aba mu Rwanda, kuko ubuzima bwe bwose kuva akiri muto kugeza ubu yabaye ku mugabane w’i Burayi.

Isimbi utazi amagambo y’Ikinyarwanda menshi ngo yabyirutse akunda u Rwanda bituma ahagurukira kwiga kubyina imbyino za Kinyarwanda, urugendo yafashijwemo na nyina Cecile Kayirebwa.
Ku myaka itanu avuga ko aribwo yatangiye kwiga kubyina mu itorero ryitwaga “Benegihanga” akaza kurivamo yerekeza mu rindi torero ry’Abanyarwanda babaga hanze ryitwaga “Amarebe n’Imena”.
Agira ati “Natangiye kwiga imbyino za Kinyarwanda mfite imyaka itanu ,nyuze mu itorero ryitwaga Benegihanga ryari ryarashinzwe n’Abanyarwanda babaga mu Bubirigi nyuma dutangira no kujya twitabira ibitaramo bitandukanye.”

Kumenya kubyina imbyino za Kinyarwanda ku mwana w’umukobwa wari waravukiye hanze ataragize amahirwe yo kuba mu Rwanda ngo byari urugendo rutoroshye.
Ati “Mama ni we wankundishije cyane kubyina kubera ko asanzwe akomeye ku muco Nyarwanda. Ni we wadufashije kujya mu itorero dutangira kwiga kubyina. Buri cyumweru yadushyiragaho igitsure cyane kuko haba mu mvura cyangwa mu gihe cy’urubura twagombaga kujyayo."
We n’Amarebe n’Imena bakundishije Abanyarwanda bo mu mahanga n’Abanyaburayi kubyina imbyino Nyarwanda.
Ati “Diaspora yarabikunze cyane muri ibyo bihe, abana batubonaga tubyina batangiye kubyiga ku bwinshi, Ababirigi, Abanyaburayi. barabikunze cyane ku buryo na bo bageragezaga gutega amaboko bakagerageza kwigana imibyinire y’abagore beza b’Abanyarwanda.”

Yungutse byinshi abikuye mu kubyina
Agira ati “Ubwo nari maze kujya mu itorero Amarebe n’Imena nungutse byinshi mbikuye mu kubyina , namenye umuco Nyarwanda, niga Ikinyarwanda nunguka n’inshuti nyinshi.
"Naranatembereye cyane kuko twazengurutse mu bihugu byinshi nko mu Buholandi,u Bufaransa, u Bubirigi,u Bwongereza, u Busuwisi n’ahandi".
Uretse kubyina yanagaragaye mu ndirimbo Amarebe n’Imena nayo yakunzwe mu Rwanda no hanze.
Ubwo indirimbo amarebe n’imena yasohokaga Isimbi yari mu itsinda ry’abaririmbyi baririmbye iyo ndirimbo aho we yaririmbye mu mirongo yayo iri mu rurimi rw’Igiswahili.


Akumbuye impumuro y’itaka , n’udusozi two mu Rwanda.
Ati “Ibyo nkunda ku Rwanda ni ubwiza bw’udusozi twaho, ubwitonzi bw’abantu n’inseko yabo izira imbereka. Nkunda n’impumuro y’itaka ry’Umutuku (mu yandi magambo itaka ry’inombe ) itaka rimpumurira neza cyane iyo ngeze ku kibuga cy’indege iyo mpumuro ntijya iva mu myenda.”
Isimbi waje mu Rwanda bwa mbere mu 1990, yakunze u Rwanda igihugu avuga ko atajya ahararukwa iyo yagitembereyemo.

Uretse iyo nshuro yagarutse mu Rwanda mu 1995 mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagarutse mu 1998 aje mu iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino FESPAD. Yongeye kugaruka mu 2011 aje gushyingura Se. Aheruka mu Rwanda muri 2015 na 2016 ubwo yari aje mu kazi ke no gusura inshuti n’umuryango.


Isimbi Laura wamenyekanye mu mashusho y’indirimbo "Tarihinda" cyane cyane mu 1998, mu iserukira muco Nyafurika ry’imbyino (FESPAD) ntakibyina.
Asigaye aba mu Bwongereza aho akora ibijyanye no kurimbisha abantu, abasiga neza "maquillage" , gutegura ubukwe n’ibirori bitandukanye.
Ku myaka 41, kubyina ntabwo akibikora nk’umwuga n’iyo abikoze abikora agira ngo anezeze abantu iyo bari mu gihe cyo gusabana. Akazi ke akagafatanya no kurera umwana umwe w’umukobwa afite witwa Dioura.



Iyumvire ikiganiro kirambuye Kigali Today yagiranye na Isimbi wa Kayirebwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntagushidikanya rwose kuko aba babyeyi bombi urabona ko basa.