Ikiganiro na Alain Mukuralinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma

Alain Mukuralinda ni umuhanzi akaba n’umwe mu bareberera inyungu z’abahanzi (Manager). Mukuralinda aherutse kugirwa umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda.

Alain Mukuralinda
Alain Mukuralinda

Yize amashuri y’incuke mu Rugunga, akurikizaho amashuri abanza 8 nyuma y’uko hari habayeho impinduramatwara(Réforme), aza kujya kwiga amashuri yisumbuye i Rwamagana mu Icungamutungo (Economique) imyaka 6, mu kwezi kwa gatandatu muri 1990 asoza ayisumbuye abona buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza i Butare.

Icyakora ntiyahise atangira ishuri kuko intambara yahise itangira habaho umwaka w’impfabusa (Année blanche). Avuga ko muri icyo gihe aribwo yatangiye iby’umuziki. Ati: “Hakibaho Année blanche natangiye kwiga Gitari, mu kwezi kwa gatatu gushyira ukwa kane dushinga band y’umuziki yitwa Galaxy Band.”

Avuga ko hashize iminsi yaje kujya kwiga mu Bubiligi mu kwa Cyenda 1991, mu bya Science Politique et Sociale ariko baza kuvangamo abandi biga Sciences Economiques biza gutuma asaba guhindurirwa ibyo yari yahisemo kuko bigaga imibare kandi we ayanga.

Ati: “Nangaga imibare cyane ku buryo no kuyitsinda byari bigoye. Dutangiye kwiga rero abandi basubiyemo amasomo ajyanye n’imibare mu minsi makumyabiri baba bayirangije mbona ndasigaye mpitamo kujya guhinduza. Nahise nsaba guhindurirwa kuko iyo wamaraga iminsi mirongo itatu kaminuza igitangira udahinduye ubwo wahitaga ubyiga burundu, mbajije bansaba kujya mu mategeko (Droit) ndangije nza kwimenyereza ibyo nize (stage) i Buruseli nk’uwunganira abaregwa (avocat)”.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yatangaje ko yatunguwe no kumva yagizwe umuvugizi wungirije wa Guverinoma, ndetse ko umuntu wa mbere wabimubwiye yari umunyamakuru barimo baganira.

Alain Mukuralinda avuga ko n’ubwo yahawe inshingano, ariko agifite imishinga myinshi irimo gukomeza gufasha abahanzi batandukanye, aho avuga ko mu mwaka mushya wa 2022, icyorezo Covid-19 nigitanga agahenge azategura igitaramo kizahurizwamo ingero zose z’abantu cyane cyane abo ku rwego rwo hasi.

Kurikira ikiganiro cyose muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uzihangane ntuzavange amategeko politiki

turatsine pierre celestin yanditse ku itariki ya: 3-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka