Ikiganiro n’Umuraperi Karigombe ukunze guherekeza Riderman ku rubyiniro

Abakunzi b’injyana ya Rap na Hip Hop mu Rwanda ntabwo ari kenshi bashobora kujya mu gitaramo cyatumiwemo umuhanzi Riderman ngo bamubone ari wenyine ku rubyiniro adaherekejwe na Karigombe.

Karigombe
Karigombe

Ntabwo ari kenshi uzumva umuhanzi by’umwihariko ukona injyana ya Hip Hop mu Rwanda ubikora yarabyize ndetse akaba ari wo mwuga umutunze. Karigombe ni umwe mu basoje amasomo yabo mu cyiciro cya mbere cyakiriwe n’ishuri ry’ubugeni n’ubuhanzi mu Rwanda ahazwi nko ku Nyundo.

Mu mwaka wa 2014 nibwo Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’Ubumenyingiro yashyizeho ishuri ryahurizaga hamwe urubyiruko rwiyumvamo impano y’ubugeni n’ubuhanzi. Nguko uko Karigombe yaje kugirirwa amahirwe akaba umwe mu batoranyijwe kujya gutangirana n’iryo shuri.

Bidatinze nyuma y’imyaka itatu, banogeje amasomo atandukanye ajyanye no kuririmba no gucuranga. Mu mwaka wa 2017 iri shuri ryaje kwibaruka imfura zaryo zarimo na Karigombe, umuhanzi wiyeguriye injyana ya Rap.

Karigombe ubanza iburyo ubwo bari mu muhango wo guhabwa impamyabumenyi yo gusoza amasomo y'umuziki ku Nyundo
Karigombe ubanza iburyo ubwo bari mu muhango wo guhabwa impamyabumenyi yo gusoza amasomo y’umuziki ku Nyundo

Ni ibintu bitari bimenyerewe ndetse no kugeza na n’ubu ntibisanzwe kumva umuhanzi ukora injyana ya Rap mu Rwanda wumva ko bikwiye kujya kwicara ku ntebe y’ishuri akihugura ngo abashe kunoza umwuga we neza. Karigombe we yabibonyemo amahirwe akomeye kuko yumvaga abaraperi mu Rwanda bakunze kunengwa cyane kuba bakora indirimbo nziza ariko byagera mu gukora umuziki mu buryo bw’umwimerere (live) hakumvikanamo ubumenyi buke. Ni yo mpamvu Karigombe yiyemeje kujya kwiga muzika kugira ngo abashe kwihugura byuzuye.

Karigombe ari mu mirimo ya nyuma yo gusoza Alubumu ye ya mbere. Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today, yagarutse ku rugendo rw’uko yize muzika, n’impamvu yahisemo kwiga umuziki mu gihe atari ibintu byari bimenyerewe ku bahanzi bakora injyana imwe na we.

Yasobanuye uko yaje kumenyana no gukorana na Riderman ndetse n’ibikubiye mu gitabo yanditse ubwo yasozaga amasomo aho yagaragazaga isano iri hagati ya Hip Hop n’ubusizi bukorwa mu gitaramo nyarwanda.

Bikurikire muri iyi video:

Umva indirimbo nshya “Ipikipiki” ya Karigombe afatanyije na Hope Irakoze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka