Iherezo ribabaje rya Nkomeje Landouard waririmbye ‘Urwibutso rw’Umutoni’
Umuhanzi Nkomeje Landouard wanakoreraga Radiyo Rwanda (ORINFOR), yavukaga muri Komine Buringa, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga.
Mukuru we witwa Uzabaho Thomas, avuga ko Nkomeje yavutse ku itariki 20 Mata 1960, yiga amashuri abanza ahitwa i Nyabitare, ayisumbuye mu Byimana mu cyiciro rusange n’Ishyogwe mu nderabarezi, arangije yigisha umwaka umwe aho yize amashuri abanza mbere yo kujya kwiga mu iseminari nkuru i Bunia muri Zaire (RDC), amarayo umwaka umwe akomereza mu Busuwisi.
Mu Busuwisi naho yizeyo imyaka ibiri gusa avayo atageze mu gipadiri ku mpamvu abo mu muryango we batabashije kumenya, ageze mu Rwanda ahita abona akazi k’ubunyamakuru kuri Radio Rwanda mu 1987, nyuma y’umwaka umwe (1988) aburirwa irengero burundu ku myaka 28 nk’uko bivugwa na mukuru we.
Uzabaho ati “Muri ORINFOR yari umutazi w’amakuru, ariko yahamaze umwaka umwe gusa, uwitwa Parmehutu Ladislas babanaga mu Cyahafi banakorana, aza kuntumaho ambwira ngo baramubuze, ngo nzaze gutwara ibintu bye. Mpageze bambwira ko yagiye ku kazi agenda nta kintu na kimwe ajyanye usibye ibyo yari yambaye.”
Uzabaho akomeza agirati “Hari mu 1988 ariko sinibuka ukwezi…hashize umwaka umwe ni bwo kuri ORINFOR batwoherereje ibaruwa batubwira ko bamusezereye ku kazi kuko ngo yakikuyeho, umuntu tumubura dutyo na n’ubu urwo rwandiko ndacyarubitse. Dukeka ko ashobora kuba yararigishijwe akamburwa ubuzima ahorwa aho yakomokaga, kuko kera uturere abantu baratuziraga.”
Uzabaho avuga ko bakomeje gukurikirana iby’umuvandimwe we bakomeza kubaza no ku kazi ariko babura ubafasha, ababyeyi be barinda bapfana agahinda ko kutamenya irengero ry’umwana wabo, kuko nta n’umurambo babonye.
Nkomeje Landouard yigishijwe gucuranga n’abahanzi nka Bigaruka Hubert na Kabengera Gabriel akiri mu mashuri yisumbuye. Mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo ‘Urwibutso rw’Umutoni’, ‘Nimumpanure’ n’Amayira ajya iwabo’.
Kurikira ibindi muri iki kiganiro:
Umva indirimbo Urwibutso rw’umutoni ya Nkomeje Landouard
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
His is my uncle,RIP to him, aracyari mumitima yacu gusa mutumye nongera kumukumbura.uncle twaragukundaga Kandi nawe waradukundaga .aheza ni mwijuru.nari umwana mutoya ariko yahoraga ajya muri Belgique n’ahandi.
Nanjye uyu muhanzi nari muzi ariko ndabona iyi foto wagira ngo si iye. Njye muzi abyibushye. Yari umusore mugufi ariko ubyibushye.
Imana ikomeze imwakire mu bayo!
Uyu muhanzi ndamuzi twari duturanye, n’abavandimwe be bamwe baracyariho ndabazi, twajyaga tuva ku ushuli akaduhuza abana bo muri Quartier akaducurangira tukishima cyane. Nizeye ko Imana yamwakiriye mubayo.
Ngewe nzi iwabo murugo neza neza abavandimwe be bamwe bariho ndabazi, twajyaga tuva ku ishuli akaduhuriza hamwe nkabana akaducurangira tukishima cyane, nizera ko Imana yamwakiriye mubayo
yooo,birababaje cyane,ukuntu disi iyi ndirmbo yayiririmbye neza,kumbi nuko iherezo rye ryagenze.twrahombye vraiment.
Tuzongera tumubone ku munsi w’umuzuko.Nkuko Yesu yavuze,abapfuye baririndaga gukora ibyo imana itubuza bose azabazura ku munsi w’imperuka abahe ubuzima bw’iteka.Soma yohana igice cya 6 umurongo wa 40.
Nakundi.bibaho
ariko.imana.iramuz
Birababaje cyane uyu mugabo yari umuhanzi mwiza cyane! Kuba yari yarize muri kiriya gihe! Bagenzi be bamugiriye ishyari! Imana ikomeze imuhe iruhuko ridashira
Indirimbo ye twarayikundaga cyane.Most probably,abamwishe nabo barapfuye.Wenda baguye muli Kongo mu buhunzi.Tujye twirinda gukora ibibi.Twese turi ibiremwa by’imana.Abakora ibyo itubuza bose (abicanyi,abasambanyi,abajura,abikubira,abarwana,abatwarwa n’ibyisi,etc...bazahanishwa kubura ubuzima bw’iteka muli Paradizo.
Oooh mbega agahinda umuryango wasigaranye! Ndababaye sinarinzi ko byagenze gutyo! Imana imutuze aheza
Igishoboka cyo kubera yari umutaramakuru.. kandi w’umunyenduga..ashobore kuba yarataye amakuru ari sensible ajyanye n’amabi y’iriya ngoma...babimenya ko azayatangaza bagahita bamunyuza iy’unusamo.. byabagaho cyane bariya bakiga b’akazu ntibari abantu
Mana weeeee kumbi uyu muhanzi yaburiwe irenjyero ndababaye cyane