Igor Mabano asanga ibitaramo nibidafungura vuba hari abazarushaho kugorwa n’imibereho

Umuhanzi Igor Mabano ni umwe mu bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19, dore ko cyadutse mu gihe yiteguraga kumurika Album ye ya mbere bigahagarikwa n’ingamba zo kwirinda icyo cyorezo. Kuri ubu Igor Mabano arimo gutegura Album ye ya kabiri.

Igor Mabano aha yari mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival muri Kamena 2020
Igor Mabano aha yari mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival muri Kamena 2020

Mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Werurwe nibwo Leta yatanze itangazo ry’uko ibitaramo bihuza abantu benshi bitemewe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cyugarije isi yose. Byahuriranye n’uko Igor Mabano ubarizwa muri Kina Music yari afite gahunda yo kumurika Album ye ya mbere yise “Urakunzwe”, ku itariki 21 Werurwe 2020.

Kimwe n’abandi bahanzi benshi, iyo Album Igor yayimurikiye kuri internet, igitaramo kibera kuri YouTube, ariko agurishiriza ku mbuga zicuruza kuri internet, ibintu avuga ko byinjije kurusha uko yabitekerezaga. Ati “Twashyize indirimbo kuri internet abantu barazigura ku rwego ntari niteguye ruri hejuru.”

Igor avuga ko mu gihe ibitaramo bisanzwe byatinda gufungura abo bitunze bazagorwa cyane. Ati “Nkanjye ntabwo meze nabi cyane ariko nka bagenzi banjye bari aba DJ, abarinda umutekano mu bitaramo (bouncers), ababitegura, ababyamamaza n’abandi benshi. Kuri ubu ntabwo bari gukora kuko ntabihari, rero bidahindutse byagorana.”

Mabano aherutse gushyira hanze indirimbo ye yitwa “For Real” yakoranye na The Ben. Avuga ko iri kuri Album ye ya kabiri ubu yatangiye gukora kandi yiteguye gukorana n’abandi bahanzi benshi. Yavuze ko itazamera nk’iya mbere kuko harimo indirimbo nyinshi azakorana n’abandi bahanzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka