Igor Mabano asanga ibitaramo nibidafungura vuba hari abazarushaho kugorwa n’imibereho
Umuhanzi Igor Mabano ni umwe mu bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19, dore ko cyadutse mu gihe yiteguraga kumurika Album ye ya mbere bigahagarikwa n’ingamba zo kwirinda icyo cyorezo. Kuri ubu Igor Mabano arimo gutegura Album ye ya kabiri.
- Igor Mabano aha yari mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival muri Kamena 2020
Mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Werurwe nibwo Leta yatanze itangazo ry’uko ibitaramo bihuza abantu benshi bitemewe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cyugarije isi yose. Byahuriranye n’uko Igor Mabano ubarizwa muri Kina Music yari afite gahunda yo kumurika Album ye ya mbere yise “Urakunzwe”, ku itariki 21 Werurwe 2020.
Kimwe n’abandi bahanzi benshi, iyo Album Igor yayimurikiye kuri internet, igitaramo kibera kuri YouTube, ariko agurishiriza ku mbuga zicuruza kuri internet, ibintu avuga ko byinjije kurusha uko yabitekerezaga. Ati “Twashyize indirimbo kuri internet abantu barazigura ku rwego ntari niteguye ruri hejuru.”
Igor avuga ko mu gihe ibitaramo bisanzwe byatinda gufungura abo bitunze bazagorwa cyane. Ati “Nkanjye ntabwo meze nabi cyane ariko nka bagenzi banjye bari aba DJ, abarinda umutekano mu bitaramo (bouncers), ababitegura, ababyamamaza n’abandi benshi. Kuri ubu ntabwo bari gukora kuko ntabihari, rero bidahindutse byagorana.”
Mabano aherutse gushyira hanze indirimbo ye yitwa “For Real” yakoranye na The Ben. Avuga ko iri kuri Album ye ya kabiri ubu yatangiye gukora kandi yiteguye gukorana n’abandi bahanzi benshi. Yavuze ko itazamera nk’iya mbere kuko harimo indirimbo nyinshi azakorana n’abandi bahanzi.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- #Covid19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 54, abakize ni 67
- Gisagara: Umwana w’umukobwa w’amezi 5 y’amavuko yishwe na COVID-19
- Ushobora guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa Pfizer udasohotse mu modoka yawe
- Guhunga imvura n’ubukonje ndetse no kwirara mu birimo kongera ubwandu bwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID-19, abayanduye ni 72
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID-19, abakize ni 199
- #COVID-19: Abantu 123 bakize, abanduye bashya ni 68
- Umugabo w’imyaka 85 yishwe na #COVID19 i Kigali, abakize ni 29
- Mu Bwongereza abaturage basabwe gukomeza kwitwararika n’ubwo utubari twafunguwe
- Bugesera: Abantu 164 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
- #Covid19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 83, abakize ni 171
- #Covid19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 83, abakize ni 81
- #Covid19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 108, abakize ni 121
- Huye: Bamwe mu bacururiza mu isoko ryo mu mujyi basabwe kuba bahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi
- #Covid-19: Abantu 179 bashya ni bo banduye, abakize ni 130
- Minisitiri Gatabazi yavuze ku cyatumye imirenge imwe mu Ntara y’Amajyepfo ishyirwa muri Guma mu rugo
- #Covid-19 mu Rwanda yishe abantu batatu, abakize ni 111
- Bafashwe bikingiranye mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
- Hari imirenge ishobora gushyirwa muri Guma mu Rugo mu Majyepfo
- ‘Doze’ ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 yatangiye gutangwa, izindi nkingo zirenga 500,000 zaratumijwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|