IGISUPUSUPU cyongewe mu bazasusurutsa Kigali Summer Festival

Mu buryo butunguranye, umuhanzi Nsengiyumva wamamaye kubera indirimbo ye Igisupusupu, yongewe mu iserukiramuco ryitiriwe impeshyi rizabera mu mugi wa Kigali, nyuma yo kugaragaza ko akunzwe mu bitaramo aherutse kuzengurutswamo bya Iwacu Muzika Festival.

Uyu musaza ufite indirimbo zitarenga ebyiri arakunzwe cyane muri ino minsi
Uyu musaza ufite indirimbo zitarenga ebyiri arakunzwe cyane muri ino minsi

Nsengiyumva ukunzwe nyamara atanafite indirimbo nyinshi, niwe muhanzi wenyine wazengurukanye n’iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival, ndetse ni nawe muhanzi rukumbi mu banyarwanda umaze kwemezwa ko azakorana ku rubyiniro na Diamond Platnumz mu gusoza iri serukiramuco ku itariki ya 17 Kanama 2019.

Uku gukundwa kudasanzwe, niko kwatumye inzu ya The Mane itegura Kigali Summer Festival bihutiye kumwongera ku bahanzi bazasusurutsa iri serukiramuco rizabera Camps Kigali, bakavuga ko badakwiye kwirengagiza umwihariko uyu muhanzi umaze igihe gito yagaragaje mu muziki w’abanyarwanda.

Baadrama yagize ati “Ntabwo twakwirengagiza umwihariko wa Igisupusupu namwe mwarabibonye ko aho yakandagiraga mu ntara ivumbi ryatumukaga, urumva rero ntabwo twakwima abanya Kigali amahirwe yo kureba uriya Musaza”

Uretse Nsengiyumva, Rafiki Coga Style nawe yongewe ku bandi bahanzi ku munota wa nyuma, bikaba nk’umwe mu bahanzi wakoranye akanabana na Baadrama nyiri iyi nzu ya The Mane yateguye iri serukiramuco.

Mu bandi bazitabira iki gitaramo, harimo DJ Princess Flora, umunyarwandakazi umaze kuba ikirangirire mu kuvanga imiziki mu Burayi, ndetse n’abandi bavanga imiziki hano mu Rwanda.

Biteganyijwe ko ku itariki 27 Nyakanga aribwo iri serukiramuco rizaba rihuze abahanzi batandukanye bo mu Rwanda n’umugandekazi Sheebah Karungi bikabera ahabera mu kibuga cya Parikingi cya Camp Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murabeshye tukeneye kuri

fabrice yanditse ku itariki ya: 8-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka